RFL
Kigali

Uncle Austin yaraye mu bitaro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/01/2019 10:03
2


Uncle Austin umwe mu bahanzi bakora injyana ya Afrobeat bamaze igihe mu muziki w'u Rwanda ndetse akaba ari mu bahanzi bakunzwe cyane yaraye mu bitaro mu mujyi wa Kigali kubera uburwayi.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2019 ni bwo amakuru yasakaye ko umuhanzi Uncle Austin yaraye mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali aho yari arwaye indwara ya Malariya kimwe na Angine. Amakuru yageraga ku Inyarwanda.com ni uko Uncle Austin yari arwariye mu bitaro bya Polyfam i Remera mu mujyi wa Kigali.

Uncle Austin

Uncle Austin yaraye mu bitaro

Uwahaye amakuru Inyarwanda.com yaduhamirije ko uyu muhanzi yagiye kwa muganga arembye cyane ku buryo byabaye ngombwa ko bamuha ibitaro kugira ngo abe yitabwaho n'abaganga dore ko yari afite umuriro mwinshi. Igihe bamupimaga umuriro akigera kwa muganga basanze afite 40. Icyakora ngo Uncle Austin yumvaga ndetse akanamenya umuntu bakaba banaganira n'ubwo nta mbaraga yari afite.

Uyu muhanzi arwaye mu gihe kuri ubu afite indirimbo nshya yitwa 'Ubanza ngukunda Remix' akaba ari indirimbo ya Meddy yasubiyemo. 

REBA HANO 'UBANZA NGUKUNDA' INDIRIMBO NSHYA YA UNCLE AUSTIN

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gibz juniol 5 years ago
    Allah amubehaf kbs
  • muhawenimana aman5 years ago
    uncle ndamukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND