RFL
Kigali

Uncle Austin yasusurukije abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/03/2019 10:51
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh wamenyekanye nka Uncle Austin, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, yasusurukije abasohokeye muri Bauhaus Club iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.



Austin yataramiye Bauhaus Club nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘It’s love’ yakoranye n’umuhanzikazi Marina. Ni igitaramo yakoze kandi akorera mu ngata abandi bahanzi barimo Dream Boys, Mico The Best, Social Mula n’abandi banyuze benshi basohokeye Bauhaus Club. Muri iki gitaramo yakoresheje ingufu nyinshi arabyina anafashwa n’abasohokeye.

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo yahereyeho zamumenyekanishije ndetse n’izo aheruka gushyira hanze. Yaririmbye indirimbo nka ‘Everything’, ‘Uteye ubusambo’ n’izindi zishimiwe n’abasohokeye Bauhaus Club y’i Nyamirambo.

Uncle Austin yataramiye Bauhaus Club yishimirwa n'abahasohokeye. 

Uncle ni umwe mu bahanzi bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani. Uyu muhanzi kandi ni umwe mu bahataniye ibihembo bya Salax Awards ku nshuro ya karindwi, ahatanye mu cyiciro cya Afrobeat. Yagiye afasha bya hafi byihariye abahanzi nka Marina, Bruce Melodie, Yvan Buravan, Teta Diana n’abandi. 

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Buri wa Gatandatu Dj Anitha avangavanga imiziki mu cyiswe 'Ladies Night'. Buri wa kabiri haba kalaoke ikorwa n'uwitwa Karole. Bauhaus Club ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Yaririmbye anyuzamo akanabyina.

AMAFOTO: Regis Byiringiro-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND