RFL
Kigali

Uncle Austin yateguje abafana be indirimbo ye nshya na Yvan Buravan nyuma y'iyo bise "Urwo ngukunda" yamamaye cyane

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/08/2019 11:47
0


Ubwo Yvan Buravan yinjiraga mu muziki imwe mu ndirimbo yatumye amenyekana ni "Urwo ngukunda" yakoranye na Uncle Austin. Iyi ndirimbo yamamaye bikomeye mu Rwanda ndetse ikundwa n'umubare w'abatari bacye mu bakunda muzika nyarwanda.



Nyuma yo gukorana iyi ndirimbo Buravan yahise aba icyamamare. Yaje kwinjira muri New Level Yvan Buravan amurika Album ye ya mbere yise "The Love Lab" album yamuritse nyuma yo kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes cyamufunguriye amarembo yo kuzenguruka umugabane wa Afurika ataramira mu bihugu bitandukanye asoreza i Burayi mu gitaramo yakoreye i Paris.

Yvan BuravanYvan Buravan na Uncle Austin baritegura gushyira hanze indirimbo nshya bakoranye

Kuri ubu Uncle Austin yararikiye abakunzi ba muzika indirimbo ye nshya yakoranye na Yvan Buravan igomba kujya hanze mu minsi micye iri imbere. Uncle Austin ntiyigeze ahishurira umunyamakuru izina ry'iyi ndirimbo cyangwa umunsi nyiri izina izagira hanze. Yagize ati"Ni byo indirimbo irajya hanze vuba aha gusa ntabwo turashaka kuyivugaho byinshi mutegereze tubatungure."







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND