RFL
Kigali

UR-Nyagatare: Marina agiye gutaramira muri salle ya Cyamazina mu gitaramo kizaberamo udushya twinshi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/01/2020 23:16
1


Ku wa 24 Mutarama 2020 salle ya Cyamazina iri muri kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Nyagatare hazabera igitaramo kizaba kirimo udushya twinshi turimo: kumurika imideli, ababyinnyi b'injyana zitandukanye ndetse n’abahanzi bazaba bayobowe na Marina uzaturuka i Kigali uheruka gusohora indirimbo nshya yise ”Madede”.



Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2020, kikaba cyaratumiwemo umuhanzikazi Marina uri mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi mu Rwanda. Marina azahurira muri iki gitaramo n'abahanzi bakunzwe bo mu ntara y'Uburasirazuba. Ubwo inyarwanda.com yaganiraga n'abari gutegura iki gitaramo batangaje ko ari igitaramo kizaba kirimo udushya twinshi. 

Dukeshimana Patient na Karemera Elyse bari gutegura iki gitaramo badutangarije ko bizeye ko amateka agiye kwisubiramo dore ko igitaramo baheruka gukora cyarimo umuhanzi Social Mula ndetse na Miss Josiane, kitabiriwe n'abatari bacye bakaba bashingira kuri iyi ngingo bahamya ko iki kigiye kuba kizaba kihariye kandi kinisumbuyeho kuko harimo ababyinnyi, kumurika imideli ndetse n'ibindi byinshi kandi byiza.


InyaRwanda ivugana na Patient yatubwiye ko ku bijyanye n'ibiciro byo kwinjira ari amafaranga igihumbi “1000Rwf” ahasanzwe ndetse na “2000rwf” mu myanya y'icyubahiro nk'uko binagaragara kuri affiche y’igitaramo. Yunzemo ko bagerageje guca amafaranga macye kugira ngo buri wese azabashe kwisanga.

Patient ati”Twashyizeho igiciro gito kubera ko ikigamijwe ari ukwegeraza imyidagaduro abanyeshuli bo muri kaminuza y’u Rwanda” Patient na Elyse bavuze ko iki gitaramo cyateguwe hagamijwe kuzamura impano ndetse no kuzereka abantu. Mu bahanzi bazafatanya na Marina gususurutsa abazitabira iki gitaramo harimo: NGP Bad boy, Eddy Prince, Shine Bless, Real Lion, M Gizzo, Pasco Possible, Bry C, President Paradise.


Patient, Social Mula na Elyse mu gitaramo baheruka gukora i Nyagatare 

Iki gitaramo kizaba kiyobowe na Mc Ferdinand, mu gihe abazaba bavanga imiziki bagera kuri 4 ari bo: Dj Abel, Dj Fisso, Dj Crew na  Dj Barin. Isaha yo gutangira igitaramo ni saa kumi n'ebyiri z’umugoroba (6pm). 


Igitaramo giheruka kubera muri UR-Nyagatare kitabiriwe n'abarimo Miss Josiane Mwiseneza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUHAWINEMA Cyriaque4 years ago
    Congratulations to you guys. You are promoting entertainment, which a good thing. We shall be there with you





Inyarwanda BACKGROUND