Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yasubizanyije ibinezeza abajijwe niba abafana be n’abakunzi b’umuziki we bakwitegura inkuru nziza mu muryango we na Uwicyeza Pamella ku kwibaruka imfura yabo, avuga ko ari ibintu bisaba gutegereza, kandi ugaha igihe Imana igakora imirimo yayo.
Ubwo
Pamella yizihizaga isabukuru y’amavuko ku wa Gatatu tariki 30 Mutarama 2024,
The Ben yamwandikiye amubwira ko ari we rufatiro rw’ubuzima ‘bwanjye’, kandi
akomeza gusigasira umunsi we abikoranye ‘urukundo no kumwenyura’.
The Ben
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’ yavuze ko Pamella atuma buri ‘gihe mba
mushya’. Avuga ko umwaka wiyongereye ku buzima bwa Pamella, ari urundi rugendo
rwo gusangira ibyishimo, kuvumbura ibishya, no kugirana ibihe by’urwibutso
birangajwe imbere no ‘kumvira ijwi ry’Imana’.
Yashimye
Pamella ‘ku bw’urukundo rwawe rutagira icyo rushingiraho’. Yungamo ati “Reka
uyu mwaka uzane umunezero wose ukwiye n’ibindi. Ndagukunda.”
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024 nyuma y'uko we na Pamella bagizwe ba Brand Ambassadors ba TECNO, The Ben yavuze ko atakoroherwa no gusubiza igihe umuryango we uzagukira, kuko ari ibintu uha umwanya.
Yavuze ko
nk’uwizera, yizera neza ko igihe nikigera Imana izagaragaza ubushake bwayo. Ati
"[…]Icyo nzi cyo ni uko ibintu nk'ibyo icya mbere biba bigoye ni ibintu utavuga ngo bizaba mu gihe runaka. Ntushobora
gutekereza ko uri bugire gutya na gutya igihe mubonanye, urategereza ukareba.
Icyo nzi cyo igihe cy'Imana ntabwo kijya kibeshya..”
Mu nkuru
basangije abakunzi babo binyuze ku rubuga rwabo, The Ben yavuze ko ku wa 24
Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa
Nairobi muri Kenya.
Avuga ko
icyo gihe byabaye amagambo y’urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha
gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y’urugo bagiye
gushinga.
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’, avuga ko kuri uriya munsi, inseko
n’uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by’urwibutso muri we
adashobora kwibagirwa. Ati “Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye,
ahubwo wahise uba uwe.”
Mu magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards, ati “2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w’Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw’urukundo rwabumbukiye.
Ubwiza bwe bumurikiwe n’ibijojoba by’imvura bwanyibye
roho. Inseko ye n’imyitwarire itangaje byasize ishusho y’umunezero muri njye,
ntari kubasha kwirengagiza.”
“Uko
twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima
ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.”
Pamella
asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu
mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari
ku munsi wa Gatatu w’icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.
Akavuga ko
ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati “Ijwi rye, ubumuntu
muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n’ukuntu yahumuraga… (byubatse
urukundo rwabo).”
Pamella
anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko
‘byatumye mukunda kurushaho’.
Uyu mugore
yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss
Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati “Buri gihe atuma mpora nseka,
ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.”
Pamella
yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe ‘ntashobora
kwibagirwa’. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.
Akomeza ati
“Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese
dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta
nziza hagati mu Nyanja y’Abahinde, navuze “Yego” n’ibyishimo byinshi ari nako
mwongorera mu matwi nti “Mbega igihe cyiza cyo kubaho”
The Ben yizeye ko igihe nikigera Imana izagura umuryango we na Uwicyeza Pamella
The Ben na Pamella bakoze ubukwe Ku wa 24 Ukuboza 2023, mu birori byari binogeye ijisho
KANDA HANO UREBE IBIHE BYARANZE UBUKWE BWA THE BEN NA PAMELLA
TANGA IGITECYEREZO