RFL
Kigali

Urban Boys bashyize hanze indi ndirimbo bakoranye na Babo bise "Turn Up" -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/12/2018 7:57
1


Urban Boys ni itsinda ryubashywe muri muzika y'u Rwanda, aba mu minsi ishize bagize ikibazo cyatumye umwe mubo batangiranye ava mu itsinda ryabo. abasore bari batangiye ari batatu basigara ari babiri. Humble na Nizzo Kaboss nibo kuri ubu basigaranye itsinda. Magingo aya aba bahanzi bashyize hanze indirimbo bakoranye na Babo.



Babo ni umuhanzi w'umunyarwanda ukunze gukorera muzika ye mu Rwanda ariko akaba atuye mu Budage. uyu muhanzi ukiri muto si ubwa mbere akoranye na Urban Boys dore ko bigeze no gukorana indirimbo bise 'Ich Liebe Dich' iyi yanakunzwe cyane hano mu Rwanda.Abagize iri tsinda bakaba bongeye gukorana n'uyu muhanzikazi indirimbo bise 'Turn Up'.

Urban Boys

Urban Boys baherukaga gushyira hanze indirimbo bise 'Ntakibazo' iri mu zakunzwe cyane muri 2018

Iyi ndirimbo nshya 'Turn Up' Urban Boys na Babo bayikoreye muri Urban Record studio y'iri tsinda ikorwa na Producer Hollybeat mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh uyu uzwi hano mu Rwanda mu gukorera amashusho benshi mu bahanzi b'ibyamamare.

REBA HANO INDIRIMBO 'TURN UP' YA URBAN BOYS NA BABO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gakuba Nickson5 years ago
    Urban boys ndabemera, mwagize guhungabana Ariko ndizera ko muza kissing bouncinga back to the top nk group yambere mu Gihugu. Icyo mbasaba nti miza shishure





Inyarwanda BACKGROUND