RFL
Kigali

Urban Boys nayo yasezeye muri Salax Awards

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/02/2019 14:21
0


Urban Boys ni bamwe mu bahanzi bari batoranyijwe ngo bazitabire amarushanwa yo guhatanira ibihembo bya Salax Awards 7, gusa kuri ubu bamaze gusezera muri iri rushanwa.



Urban Boys batangaje ko basezeye muri Salax Awards bitewe n'imitegurire mibi ishingiye ku buryo abahanzi bashyizwe mu byiciro batemeranya n'abaritegura kimwe n'imitegurire yaryo muri rusange. Humble Jizzo umwe mu bagize Urban Boys yabwiye Inyarwanda.com ko bahisemo kwikura mu irushanwa rya Salax Awards kuko iri rushanwa rikigaragaza imitegurire mibi cyane cyane uburyo abahanzi bashyizwe mu byiciro. 

Yatangaje ko batishimiye uburyo hari ibyiciro batashyizwemo nyamara byarashobokaga ko babijyamo kubera itegeko ryo gutorwa mu cyiciro kimwe ritanubahirijwe ku bandi. Yatangaje ko ibi byose hamwe n'imitegurire y'irushanwa itameze neza ari byo byatumye basezera, gusa yongeraho ko byanze bikunze igihe rizaba riteguye neza kinyamwuga nta mpamvu y'uko batazaryitabira. 

Humble Jizzo yagize ati "Twe tuvanywemo n'impamvu zacu bwite, ikindi ni imitegurire mibi ya Salax Awards rwose ntababeshye biteguye nabi uhereye ku kuntu abahanzi bashyizwe mu byiciro n'utundi tuntu tudasobanutse. Igihe bizaba byakosotse ibi bintu tuzabigarukamo kuko twe turi abahanzi kandi ntitwakwanga ikiduteza imbere."

Urban Boys

Urban Boys nabo basezeye mu irushanwa...

Urban Boys bikuye muri Salax Awards nyuma ya Oda Paccy, Charly na Nina ndetse na DJ Pius nabo bamaze gutangaza ko batazitabira iri rushanwa. Mbere yabo kandi Kina Music yari yatangaje ko nayo itazitabira iri rushanwa kubera ubwumvikane bucye hagati yabo na Ikirezi Group yateguraga Salax Awards mbere yo kuyishyira mu biganza bya AHUPA.

Kugeza ubu byitezwe ko tariki 8 Gashyantare 2019 ari bwo abahanzi batanu muri buri tsinda bazamenyekana hakazavamo uzegukana igikombe muri buri cyiciro. Uzegukana igikombe azahabwa miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda mu gihe buri muhanzi uzinjira muri batanu ba mbere we azahabwa 100,000 Frw mu birori biteganyijwe tariki 29 Werurwe 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND