RFL
Kigali

Urban Boys yasohoye amashusho y’indirimbo "Mood" bakoranye na Shellif uba muri Amerika-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2019 15:37
0


Itsinda rya Urban Boys rigizwe na Humble Jizzo ndetse na Nizzo ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya "Mood" ryakoranye n’umuhanzi Shellif ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Iyi ndirimbo "Mood" yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 ifite iminota itatu n’amasegonda 12’. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho (Video) yafashwe anatunganwa na Meddy Saleh.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Humble Jizzo yavuze ko Shellif yabasabye ko bakorana indirimbo aza mu Rwanda ari naho buri kimwe cyose cyakorewe. Iyi ndirimbo yari imaze ibyumweru bitatu isohotse mu buryo bw’amajwi (Audio).

Yiyongereye ku ndirimbo nka ‘Go Low’ iri tsinda ryakoranye n’umuhanzikazi Gihozo Pacifique, ‘Ntukoreho’ bakoranye na Mukadaff na Aime Bluestone, ‘Turn Up’ bakoranye na Babo n’izindi.

Muri uyu mwaka Urban Boys yimuye Studio ya Urban Records inashinga Urban Images. Humble Jizzo avuga ko bateganyaga gukora ibikorwa byinshi mu 2019 n’ubwo atari ko byose babikoze.

Yavuze ko mu 2020 bazakora igitaramo cyabo bwite bazamurikiramo album izagaragaza urugendo rwabo kuva batandukanye na Safi Madiba.

Yagize ati “…Dufite umwenda w’igitaramo gikomeye cyacu babiri tutaraha abanyarwanda. Ni igitaramo cyo kumurika album yacu cyane cyane ko izaba iriho indirimbo twakoze muri uyu mwaka.”

Akomeza ati “Urumva ntabwo turasohora album kuva dutandukanye n’uriya mutipe (Safi Madiba). Ntituranzura itariki n’ukwezi ariko ni muri uyu mwaka.”

Imyaka icumi irashize Urban Boys ishinze imizi mu muziki w’u Rwanda. Yamenyekanye irimo Safi Madiba [wiyomoye], Humble Jizzo na Nizzo Kaboss basigaranye itsinda.

Iri tsinda ryegukanye Primus Guma Guma Super Star, ryanaririmbye ahakomeye.

Mu bihe bitandukanye bashyize hanze indirimbo zatanze ibyishimo kuri benshi nka “Umwanzuro”, “Indahiro”, “Forever”, “Mama”, “Nipe”, kugeza kuri “Kigali Love” bitiriye album bazamurika mu 2020.

Urban Boys yakoranye indirimbo na Shellif uba muri Amerika

Shellif uba muri Amerika yasabye Urban Boys ko bakorana indirimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MOOD" YA URBAN BOYS NA SHELLIF



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND