Umubyinnyi w’indirimbo gakondo wiyeguriye imideli akanaba umwe mu bakobwa bagezweho bagaragara mu ndirimbo, Iliza Noella yavuze uburyo ahuza ibi byose.
Iliza Noella avuga ko ubuzima bwe bwaranzwe no gukunda
umuziki aho kuva ku myaka 6 yatangiye kwitoza kubyina gakondo.
Ibi byatewe no kuba bari baturanye n’ahantu hakorera
itorero aza kwisanga yishimira cyane umurishyo w’ingoma n’ibindi.
Ati: ”Najyaga nkunda kumva ingoma zivuga, nkumva sinzi
ukuntu mbaye mu mutima wanjye, nkumva ni byiza nyine, nakundaga kujyayo cyane
birangira nanjye mbyinnye.”
Ku bijyanye n'uko yisanze ari mu ba ‘video vixen’, yavuze ko
yagiye kubona akabona umuhanzi aramwandikiye kuri instagram amusaba ko bakorana, bucyeye undi na we bigenda uko.
Yavuze uko ababyeyi be babyakiriye, ati: ”Nkibitangira, ntabwo babyumvaga neza, babaga bibaza ibyo
bintu bimeze gute, bafite amatsiko.”
Agaragaza ko nyuma yo kureba uko yitwaye, ababyeyi be bahise bumva ibyo akora. Yavuze ko yahisemo aka kazi kuko akunda umuziki no kubona abantu
bishimira ibyo akora.
Kugeza ubu avuga ko umuziki ukomeje kuzamuka kubera
uburyo imbuga nkoranyambaga zikomeza kuwusunika umunsi ku wundi.
Ageze kuri Christopher baheruka gukorana, yagize ati: ”Umuntu
uba warakuze rero umwumva umufana umwiyumvamo, iyo muhuye hari uko bigenda, wumva
ubwoba ariko na none ukanishima.”
Agaragaza ko Christopher ari umuntu ucisha macye, utega
amatwi abo bakorana kandi wumva abo bakorana.
Mu mideli, yavuze ko
kuva cyera yabonaga umwambaro agatangira gutekereza uko wagakwiriye
kwambarwa.
Yaje kubyinjiramo kubera urukundo yari abifitiye akorana n’inzu zitandukanye zireberera inyungu z’abanyamideli, yitsa kuri
Turahirwa Moses wo muri Moshions.
Ati: ”Yisanga ku bantu cyane, twasangiye n’umuceri ahubwo.”
Aha ni ho yahereye avuga ko ibyo abantu babona mu isi y'ikoranabuhanga biba bitandukanye n’ukuri ku byo abantu bakora.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA ILIZA NOELLA
TANGA IGITECYEREZO