RFL
Kigali

Urugendo rwa Shanitah Miss Supranational Rwanda 2019 kuva mu mwiherero kugera iwabo mu rugo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2019 11:39
0


Nari umugabo yahawe intebe! Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 09 Nzeli 2019 ahigitse abakobwa bagenzi be 14 bari bahataniye ikamba rya Miliyoni 1 Frw n’inyongeragaciro yo guhagararira u Rwanda muri Poland mu Ukuboza 2019.



Umunyana Shanitah yahiriwe n’amarushanwa y’ubwiza! Asanzwe ari Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018 [Iradukunda Liliane] yanaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University 2018 ryabereye muri Nigeria yegukana ibikombe bitatu.

Ni umwe mu bakobwa b’ubwiza bafite umuco, ubwenge n’uburanga nawe yabihamirije imbere y’Akanama Nkemurampaka k’irushanwa Miss Supranational Rwanda 2019 kemeje ko ari we wambikwa ikamba agahabwa inshingano zo guserukira u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland.

Yagaragiwe na Magambo Yvette wabaye igisonga cya kane; Umufite Anipha wabaye igisonga cya Gatatu, Umwali Sandrine igisonga cya kabiri na Umutoniwase Anastasie wabaye igisonga cya Mbere.

INYARWANDA TV yagiranye urugendo rurerure na Umunyana Shanitah kuva muri ‘Boot camp’ kugera iwabo mu rugo aho batuye muri Kabeza. Mbere y’uko bava mu mwiherero n’ubwo bamwe mu bakobwa bazindutse bataha, abasigaye basezeranyeho mu marira y’ibyishimo.

Umunyana Shanitah w’imyaka 19 y’amavuko ni umukobwa w’urubavu ruto w’ishinya y’umukara n’amenyo y’urwererane. Yari amaze iminsi itanu mu mwiherero yari ahuriyemo n’abandi bakobwa 14 watangiwe ku wa 03 Nzeli 2019 usozwa ku wa 09 Nzeli 2019. 

Abakobwa bose bari bacumbikiwe muri La Palisse Nyandungu. Umunyana Shanitah yararaga mu cyumba kimwe na Umulisa Divine utaragize ikamba yegukana muri iri rushanwa. Umulisa avuga ko mu gihe cy’iminsi itanu yamaranye na Umunyana bahuje kandi ko yamubonaga nk’umukobwa ukwiye ikamba.

Yishimiye ko ikamba ryatashye mu cyumba bararagamo. Ati “Nishimye byibuza kuba ikamba ryatashye mu cyumba cyacu. Kuko twarabisengeraga [Akubita agatwenge]. Yari abikwiye njye namuhaga amahirwe.” 

Yungamo ati “Ahora yishimye. Ntabwo ajya arakara. Twasengaga tugiye kuryama mu gitondo nyine tukabyutsanya. Tugasenga tukajya koga.”

Umunyana avuga ko Divine yagiye amutera imbaraga mu gihe cy’iminsi itanu bari bamaranye ndetse ko bagiranaga inama. Avuga ko buri kimwe cyose bagikoreraga hamwe kandi ko byatanze umusaruro n’ubwo Divine nta kamba yegukanye.  Ati “Icyo nabwira Divine ni uko adakwiye gucika intege kuko ibyiza biri imbere.”

Soma: Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda mu marira y'ibyishimo

Umufite Anipha yararaga mu cyumba cyegeranye n’aho Umunyana Shanitah na Umulisa Divine bararaga. Avuga ko buri gitondo yakomangaga ku rugi akababyutsa kuko ngo iyo abareka bari kujya babyuka saa tanu. 

Ati “Baryamaga bashyizemo urufunguzo kubera ubwoba ngo sinzi ibintu birara bivuga hano hanze [Baraseka bose]. Byashoboka kuba ari umugaya kubera ko urabona hegereye ibiti ariko nyine bagiraga ubwoba.”

Akomeza avuga ko asanzwe aziranye na Umunyana ndetse na Umulisa kuko bose ari abaturanyi [Batuye Kabeza]. Umufite wabaye igisonga cya Gatatu yavuze ko agiye gufatanya na Umunyana gushyira mu bikorwa imishinga biyemeje.  

Umunyana na Umutoniwase bongeye kubona irushanwa ribahuza:

Umunyana Shanitah yasigaranye na Umutoniwase Anastasie mbere y’uko batangaza umukobwa wegukanye ikamba. Shanitah avuga ko yahaga amahirwe Anastasie yo gutwara ikamba ashingiye ku kuba baragiye bahurira mu marushanwa y’ubwiza atandukanye kandi bakitwara neza.

Ati “Twahuriye mu irushanwa rimwe ajya mu rindi nanjye njya mu rindi iri ryari irya Gatatu twese twitabiriye. Numvaga ko ariwe duhanganye kandi nawe ntekereza ko yasubije neza. Ariko ubu ntibyashobotse ko ariwe uryegukana. Ariko niwe nahaga amahirwe.” 

Bakimara gutangaza ko Umunyana Shanitah ariwe wegukanye ikamba yahobeye Umutoniwase Anastasie bamarana umwanya munini asuka amarira y’ibyishimo. Avuga ko nta kintu yigeze abwira Anastasie uretse gusuka amarira y’ibyishimo.          

Umunyana yiteguye gukora buri kimwe cyose azasabwa muri Poland:

Umunyana yagiye guhatanira ikamba mu gihe yari afite ibizamani ku ishuri. Avuga ko yatse uruhushya ajya gukora ikizamini asoje asubira mu mwiherero nk’abandi.

Mu Ukuboza 2019 azerekeza muri Poland guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational. Avuga ko yiteguye gukora ibisabwa byose kugira ngo azegukane ikamba. Ati ““Nzakora ibyo irushanwa rizaba risaba kugira ngo ndebe ko ikamba ryaza mu rugo.” 

Anavuga ko yiteguye kwambara ‘Bikini’ n’ubwo idahwema kuvugisha imbaga. Ati “Yego! Abantu ntabwo barecyera kuvuga nk’uko n’ubu hari abari kuvuga rero navuga ngo ndabyiteguye. Kandi n’ubwo hazaba hari ababivuga nabi ntabwo umuntu yabura abamushyigikira gusa byose ndabiteguye.” 

Bamwe mu bagize uruhare mu kuririmbisha abakobwa bari bahataniye ikamba:

Ku nshuro ya mbere abakobwa baseruka imbere y’Akanama Nkemurampaka bari bambaye umushanana baberewe. Bambitswe n’inzu yitwa Inkanda iyoborwa na Patrick. Avuga ko yahisemo kwambika abakobwa umushashana nk’umwenda w’iwabo uranga umuco.

Ati “Natekereje ko bakwambara umushanana kuko ari igikorwa cyakorewe mu Rwanda. N’uko abakobwa ari abanyarwandakazi. N’uko umushanana ari umwihariko kuba anyarwanda. Kwiyerekana nk’abanyarwandakazi numvaga ko bakwambara umwenda w’iwabo.”

Mu 2014 ubwo Aurore Kayibanda yaserukiraga u Rwanda muri Miss Supranational umujyanama we yari Patrick wanamwambitse imwe mu myambaro yaserukanye.  Patrick kandi yambitse Akiwacu Colombe, Ingabire Habiba, Neema Magambo [Umuvandimwe wa Neema Nina wari uhataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019] n’abandi. 

B.Rose [Redifining Style] ni ryo duka ry’imyambaro ryambitse amakanzu abakobwa bari bahataniye ikamba. Umuyobozi w’iri duka, Busingye Rose avuga ko yemeye gukorana n’abateguye iri rushanwa kuko bamwegereye bakamwereka y’uko n’ubwo ari intangiriro ariko ko bafite aho bashaka kugana.

Simbi Sabrina waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2012 yabereye muri Poland, ni we wari ‘marraine’ w’abakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, avuga ko yanyuzwe n’uburyo igikorwa cyagenze n’ubwo bari bafite igihe gito cyo kwitegura.

Umunyana Shanitah na Umutoniwase Anastasie bategereje ko hatangazwa uwegukanye ikamba

Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Byari ibyishimo kuri Shanitah wambitswe ikamba

Abakobwa biyerekanye bambaye umushanana

Umwali Sandrine wabaye igisonga cya kane yari ashyigikiwe mu buryo bukomeye muri iri rushanwa

Dj Diallo wavangavanze umuziki muri ibi birori

Umunyana Shanitah n'ibisonga bye

Akanama Nkemurampaka katoranyije Miss Supranational Rwanda 2019

Abakobwa batanu bavuyemo Miss Supranational Rwanda 2019

Abakobwa bambaye 'Bikini ya Made in Rwanda'

Miss Akiwacu Colombe Nyampinga w'u Rwanda 2014

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO

KANDA HANO UREBE URUGENDO RWA SHANITAH KUVA MURI 'BOOT CAMP' KUGERA IWABO MU RUGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND