RFL
Kigali

Urwibutso rwa Mutesi Jolly mu myaka itatu ishize yambitswe ikamba rya Miss Rwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/02/2019 19:10
1


Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016 kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 yibutse imyaka itatu ishize yambitswe ikamba rya Miss Rwanda agaragaza ko n’ubwo rwari urugendo rutoroshye ariko yigiyemo byinshi byanamukinguriye amarembo henshi atatekerezaga.



Abinyujije kuri konti ya Intsagram, yakomoje ku bwoba yari afite mbere y’uko yambikwa ikamba ndetse ngo umutima waradihaga yibaza impamvu yitabiriye irushanwa. Ati “Uyu munsi imyaka itatu irirenze nambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, nshobora kwibuka ubwoba bwose nari mfite, umutima wanjye udiha cyane numva bigoye cyane kumva impamvu nari hariya, amavi yanjye yacitse intege no mu nda hameze nk’ahaka umuriro.”

Avuga ko ijwi rituje muri we ryamubwiraga ko agiye kubigeraho irindi rikamubwira ko ikamba rifite nyiraryo. Yakomeje ati “Ijwi rito cyane ryanje mu mutwe rimbwira ko ngiye kubigeraho ariko irindi rikanyibutsa ko ikamba rifite nyiraryo n’ibindi byinshi.

“Byambwiraga ko ngomba kwibagirwa ibyo ngomba kwerekana nkamera nk’injiji ku gihugu cyose n’ibitekerezo byanjye bifutamye n’amarangamutima akarishye, sinigeze mbyizera kuko nari nshoboye kuhagiza imbaga nyamwinshi ibyishimo n’inseko izira imbereka, maze nkaza gutahana ikamba!”

N'ubwo yari afite ubwoba ariko Miss Jolly avuga ko byamuhiriye akagera ku byo yafataga nk'inzozi

Kuri we yumva byari nk’inzozi ariko bikaba byaramubereye inzira nziza yo gukorera igihugu cyamwibarutse ati “Byari nk’inzozi ngomba kubivuga! Bize guhaguruka mu gacu maze nkafata inshingano. Byandemeye amahirwe no gukorera igihugu cyanjye! Imyaka itatu kandi nkaba nkimeze neza niteguye gukomeza gukora mu bushobozi buke bwanjye.”

Miss Jolly kandi yanashimiye cyane itangazamakuru n’abamubaye hafi bose bakamufasha kugera ku ntego ze aboneraho no kugira inama abanyarwanda muri rusange muri ubu buryo ati “Muri byose nifuza gushimira cyane ibitangazamakuru ndetse n’imbaga nyamwinshi ku bwo kunshyigikira mu bikorwa byanjye, inkunga yanyu yanzamuriye icyizere kandi binyibutsa ko nkwiye gukora cyane kurushaho! Sinakibagirwa! Kandi nigiye byinshi mu nzitizi (abandwanya) kimwe n’ibindi byamamare hari ubwo biba ari ngombwa kujya mu ntekerezo z’abantu. Ku byavuzwe byose, Ubutumwa bwanjye kuri buri wese ‘Haguruka ukore icyo wiyemeje, shaka icyo ukunda, gishyireho imbaraga zawe zose, byizere uzabigeraho vuba cyangwa kera’.”

Miss Jolly

Ngubu ubutumwa Miss Jolly yanyujije kuri Instagram ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshizirungu5 years ago
    Ati imbaga nyamwinshi😐





Inyarwanda BACKGROUND