RFL
Kigali

USA: Audace Nakeshimana wiga muri kaminuza yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise "Nsubiza" - Yumve

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:16/02/2020 15:43
0


Audace Nakeshimana ni umuhanzi uririmba indirimbo z'urukundo akaba aba muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise "Nsubiza".



Uyu muhanzi wakuriye mu Rwanda, akaza kujya kwiga ku mugabane wa Amerika, aririmba mu njyana zitandukanye harimo R&B, Afrobeat na Rock. Indirimbo Nsubiza yatangarije INYARWANDA ko ikubiyemo ubuzima bw'urukundo, Ibihe byiza abakundana bagirana bikaba nk'igihango gituma no mu bihe bibi bakomeza gukundana.

"Nsubiza ivuga ku rukundo rudashidikanywaho, yerekana akamaro ko kugira ndetse no kwibuka ibihe byiza tugirana n'abo dukundana bigatuma tuguma hamwe no mu gihe hazaba hari ibibazo bitandukanye." - Audace Nakeshimana 


Yakomeje atangariza INYARWANDA ko indirimbo Nsubiza ariyo ahereyeho by'umwuga, kubera ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda bitamuhiriye ko yashyira hanze zimwe mu ndirimbo yari yarahimbye.

Akimara kugera muri Amerika ntiyabonye umwanya nabwo wo gukora muzika n'ubwo yakomeje kumukirigita, gusa muri uyu mwaka wa 2020 aho ari no gusoza amasomo ye , avuga ko yatangiye kubona umwanya wo gukora ibikorwa bya muzika.


Umuhanzi Audace

Indirimbo Nsubiza yanditswe mu 2013 ni nayo ibimburiye indirimbo ziri kuri album uyu muhanzi ari gukora, ikaba yaranditswe na Audace Nakeshimana ishyirwa mu njyana na Gatsinda Jean Paul. Iyi ndirimbo igaragara ku mbuga hafi ya zose zicuruza muzika. 

Audace Nakeshimana muri uyu mwaka wa 2020 azasoza amasomo ye mu bijyanye n'Ubukungu n'ikoranabuhanga (Computer Science and Econimics). Mu 2020 no mu myaka iri mbere, Audace afite intego yo gukomeza kuza mu Rwanda kenshi agakora ibikorwa bya muzika no kwihangira imirimo izagirira abanyarwanda akamaro muri rusange.

Kanda hano wumve indirimbo "NSUBIZA"



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND