RFL
Kigali

USA: Faustin yiseguye ku bakunzi be nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise "Only You" - YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:17/02/2020 16:46
0


Abahanzi bo muri Amerika bakomeje gukora ubutitsa ndetse bikaba akarusho ku nkuru tubagezaho z'ibikorwa bya muzika bari gukora. Kuri uyu wa Mbere tariki 17/02/2020 umuhanzi Faustin wiyemeje kubaka imitima y'abakundana yashyize hanze indirimbo nshya yise "Only You" anisegura ku bakunzi be.



Mugiraneza Faustin yari yarijeje abakunzi b'ibihangano bye ko mu gihe gito azabagezaho amashusho y'indirimbo Forever yari imaze igihe iri hanze. Kubera impamvu zitamuturutseho byatumye aya mashusho aba ayaretse cyane ko yabonaga bizamuhagarika kuri gahunda yiyemeje mu 2020.

Yagize ati: "Ndisegura ku bakunzi banjye, nshyize hanze indirimbo nshya Only You ariko nagombaga kubaha amashusho ya Forever, ariko ikibazo cyabayeho ni Video nari narayirangije abandeberera bambwira ko batabikunze kubera impamvu zo kugira ngo nzashyire hanze igikorwa kiza byatumye igiye gukosorwa."

Mu gihe amashusho ya Forever ari gukosorwa Faustin yashyize hanze indirimbo Only You ya Kabiri kuva yatangira muzika by'umwuga mu 2020. Faustin ni umuhanzi wiyemeje gukora ibikorwa byinshi mu mwaka wa 2020, aho yizera ko umutima abanyarwanda bafite wo gushyigikira abandi bahanzi nawe bazamuha icyizere bakamushyigikira.

Mugiraneza Faustin, yatangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ko kwandika iyi ndirimbo ye nshya ari igitekerezo cyamuguye mu matwi. Ni indirimbo ivuga ku musore wakunze umukobwa ufite ababyeyi babi batamukunda gusa akiyemeza gukunda uwo mukobwa kugeza ubu.

Ati: " Igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyaturutse ku nshuti yanjye ifite sebukwe ufite imyitwarire itari myiza no muri sosiyete usanga uwo musore bari kumuserereza ngo afite sebukwe w'imbwa urara ku muhanda bagamije kumwangisha umukobwa we gusa uyu musore yarahiye ko atazamureka ."

Iyi ndirimbo Faustin yizera ko izafasha benshi banyura mu bibazo mu gushaka kwabo haba ari byo baterwa n'inshuri cyangwa n'imiryango ariko akabagira inama yo kunga ubumwe bagakundana.


Iyi indirimbo yumvikanmo igihango cy'umusore wizeza umukobwa kuzamupfira, ndetse ko azamukunda akaramata.

Indirimbo Only You yakozwe na Iyzo Pro. Faustin yijeje abakunzi be ko amashusho y'indirimbo Forever yari yarashyize hanze mbere biteganijwe ko azajya ahagaragara mbere ya Mata 2020.

Faustin ni umunyeshuri mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza ndetse akabifatanya no gukora muzika. Afite imyaka 22 y'amavuko, akaba aba ku mugabane wa Amerika. Ni umuhanzi watangiriye ku ndirimbo z'urukundo akaba azagenda aririmba no kuzihimbaza Imana, cyane ko avuga ko nabyo ari ugutanga ubutumwa bwiza.

Bamwe mu bahanzi bakinjira muri muzika Nyarwanda usanga bacika intege vuba ndetse bakanakora ibikorwa byinshi mu ntangiriro z'uyu mwuga, nyuma ugasanga bacitse intege, ntumenye irengero ryabo. Faustin we yizeza abakunzi be ko azaharanira guhozaho akabasaba kumushyigikira ndetse abizeza ko hari ibikorwa byinshi biri imbere abafitiye.

Kanda hano wumve indirimbo 'Only You' ya Faustin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND