RFL
Kigali

USA: Trey Max yashyize hanze amashusho y’indirimbo My African love –YIREBE HANO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/06/2017 19:30
2


Trey Max ni umwe mu bahanzi nyarwanda bari mu Diasporo ugerageza gukora muri iyi minsi. Uyu musore uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘My African Love’ aboneraho gusaba abanyarwanda gushyigikira abahanzi bakizamuka bo muri Diaspora nkuko babikorera ab’imbere mu gihugu.



Nkuko binagaragara muri story(mu nkuru) ya video, iyi ndirimbo nayanditse ngendeye ku marangamutima y’abantu bajya ishyanga, ibyo uba wibwira mu mutwe ndetse nuko bitandukana iyo ugezeyo ariko mu buryo bwo kubyumvikanisha neza nk’umuhanzi nifashisha topic y’urukundo uburyo hariho kuba umuntu agenda agasiga abo yakundaga ababwira ko azagaruka akagenda imyaka igahita indi ikaza muri za struggle z’ubuzima na loneliness ugahuriramo n’urukundo utakekaga neza akakubera ndetse akakwibutsa urukundo rwaho wavuye cyangwa se nkuko wabikoraga ukiri iwanyu, akaba ari yo mpamvu nise iyi ndirimbo ‘African love’. Trey Max aganira na Inyarwanda

Kanda hano urebe iyi ndirimbo 'My African love' 


Ubwo yaduhaga amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya kandi uyu musore yasabye abakunzi ba muzika kuzirikana abahanzi b’abanyarwanda baba muri Diaspora nabo bakabashyigikira. Aha yagize ati “ Icya mbere ni uguterwa ingabo mu bitugu n’igihugu muri rusange ndetse n’abari muri diaspora tukabibutsa kutajya baturenza amaso kandi aritwe bagahereyeho basupporting kuko bazi neza imvune z’aha hantu byiyongeyeho k’umuziki aho biba bigoye gufata akanya gato k’ikiruhuko uba ufite ukagerageza gukora ikintu kibafasha kwidagaduraa...turasaba ama televiziyo, radio n’ibinyamakuru byo mu gihugu kujya bigira ikigongwe bakadohora mu kudufasha hakongerwamo akagufu cyane murakoze “

trey max

Trey Max, umwe mu bahanzi ba banyarwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Tubibutse ko iyi ndirimbo 'My African love' ije ikurikira izindi ndirimbo Trey Max aheruka gushyira hanze harimo U and I, Uragiye, All i need n'izindi nyinshi zitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ntacyo ibaye da ndumva yaragerageje guhindura ya uniforme y'injyana bose bakoresha
  • Jean Claude6 years ago
    Uyu musore Trey Max numuhanga kabxa nakomereze aho gusa azaze no mu Rwanda ahatanire GUMA GUMA SUPER STAR.





Inyarwanda BACKGROUND