RFL
Kigali

USA: Umuhanzi Amani yashyize hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Love you’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/01/2019 17:54
0


Amani Francois umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka umunani abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yamaze gushyira hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Love you’. Ni indirimbo igizwe n’iminota ine n’amasegonda 24’.



Amani afite imyaka 23 y’amavuko, yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umuryango we waje mu Rwanda afite amezi abiri, ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka umunani, yagiyeyo afite imyaka 17 y’amavuko.

Mu kiganiro na INYARWANDA, yavuze ko indirimbo ‘Love you’ ari iya mbere ashyize hanze mu gihe amaze atangiye umuziki, yizeza ko agiye gukomeza gukora n’izindi ndirimbo. Yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye agendeye ku nkuru mpamo yaganirijwe n’inshuti ye.

Yagize ati “..Iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo. Nayanditse nyuma y’uko nganiriye n’inshuti yanjye ikambwira uburyo aryohewe n’urukundo, n’uko niyemeza kuyandika ngendeye kubyo iyi nshuti yanjye yambwiye,”

Amani washyize hanze indirimbo yise 'Love you'.

Yavuze ko yakuze akunda umuziki kandi ko yumva azakomeza kuwukora, ngo mu minsi iri imbere aritegura no gushyira hanze indirimbo ya kabiri yatangiye gufatira amashusho. Iyo ndirimbo ‘Love you’ yakozwe na Producer Bob.

UMVA HANO INDIRIMBO 'LOVE YOU' YA AMANI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND