RFL
Kigali

Usengimana Faustin na Daniella bamaze imyaka 10 bakundana bakoze ubukwe mu birori binogeye ijisho-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2019 12:07
1


Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia, Usengimana Faustin yakoze ubukwe n’umukunzi we Umuraza Bayingana Daniella bamaze imyaka 10 mu munyenga w’urukundo.



Ubukwe bwa Faustin na Daniella bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2019 muri Parkland Remera. Kuwa Gatanu w’iki cyumweru bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko.

Ubukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’inshuti, abavandimwe abo mu miryango yombi n’abandi ba hafi b’uyu muryango mushya. Kuwa 09 Ugushyingo 2019 Faustin yasabye anakwa umukunzi we Bayingana Daniella, mu birori byabereye mu Karere ka Rubavu mu Busitani bwa Kaminuza ya UTB.

Mu bihe bitandukanye Usengimana na Daniella babwirana amagambo asize umunyu bashimangira urwo bakundana.

Faustin Usengimana yazamukiye mu ikipe ya Cercle Sportif Kigali, ahava ajya muri George Walker Traning Center yatozwaga na Gishweka Faustin nyuma atoranywa mu bakinnyi bajya mu ngimbi z’ikipe ya Rayon Sports ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, aza no kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Rayon Sports yamazemo imyaka 7 n’ubwo hari umwaka yakinnye mu Isonga FC ubwo Amavubi U-17 yari avuye muri Mexique.

Mu 2013, uyu mukinnyi wari warigaragaje mu gikombe cya Afurika n’icy’isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011, yagize imvune yatumye amara igihe kinini adakina, nyuma aza kugaruka mu kibuga. Mu 2015, Faustin Usengimana yerekeje muri APR FC yakiniye imyaka ibiri, mbere yo gusubira muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2017-2018.


Faustin na Daniella barushinze bamaze imyaka icumi bakundana


Kuwa 09 Ugushyingo 2019 Faustin yasabye anakwa umukunzi we Daniella

FAUSTIN YAKOZE UBUKWE NA DANIELLA BAKUNDANYE IMYAKA 10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizimana Narcisse 4 years ago
    Mwivurije kuzagira urugo rwiza rutembamo amata nu buki Nyagasani azabubakire urugo rwabo nkanjye nkumufana wa rayon sport mbivurije ihirwe mubyo bateganya byose





Inyarwanda BACKGROUND