RFL
Kigali

Usibye mu Bubiligi bazataramira, Bruce Melody na Dj Marnaud bazataramira n'i Paris aho bazafatanya na Makanyaga Abdoul

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/01/2019 15:09
0


Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y'uko Dj Marnaud yatumiwe mu gihugu cy'ububiligi mu gitaramo agomba kuhakorera afatanyije na Dj Princess Flor tariki 9 Werurwe 2019. Mu bazatarama muri iki gitaramo hamaze kwiyongeraho na Bruce Melody. usibye ariko kandi iki gitaramo bazahuriramo byamaze kwemezwa ko aba basore bazataramira n'i Paris.



Bruce Melody na DJ Marnaud nibo banyamuziki byitezwe ko bazava mu Rwanda berekeza muri iki gitaramo kizabera mu Bubiligi aho bazafatanya na Dj Princess Flor umunyarwandakazi uvangavanga imiziki umaze kwamamara mu gihugu cy'Ububiligi, iki kikaba ari igitaramo byitezwe ko kizitabirwa n'umubare munini w'abanyarwanda baba mu Bubiligi kimwe n'inshuti zabo bazaba bagiye kwishimana n'aba bahanzi batumiwe ku mugabane w'Uburayi.


Bruce Melody

Mu Bubiligi...

Nyuma y'iki gitaramo byamaze kwemezwa ko Dj Marnaud na Bruce Melody bazahita bakomereza i Paris mu Bufaransa aho bazataramira  tariki 16 Werurwe 2019 aha bikaba byitezwe ko bazafatanya na Makanyaga Abdoul umwe mu bahanzi bo ha mbere ba hano mu Rwanda ariko akagira abafana batari bake cyane ko benshi bakunda umuziki we wa cyera.

Bruce Melody

Mu Bufaransa...

Byitezwe ko ibi bitaramo byatangiye no kwamamazwa bizabera i Birmingham Place (Ububiligi) n'ahitwa 49-51Av. Henri Barbusse-93000 Bobigny, Hose kwinjira bikazaba ari ama Euro 15 ku bazagura itike mbere na 20 ku bazayigurira ku muryango. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND