RFL
Kigali

Uwandikiye indirimbo Whitney Houston, Destiny Child na Michael Jackson yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2019 15:52
0


LaShawan Daniels wari umwanditsi w’indirimbo ukomeye yitabye Imana ku myaka 41 y’amavuko. Yarambitswe ibiganza ku ndirimbo z’umuhanzikazi w’ijwi ryiza Whitney Houston witabye Imana mu 2012, itsinda rya Destiny Child ndetse na Michael Jackson.



Uyu mugabo wegukanye Grammy Award abicyesha kwandika indirimbo yitabye Imana ku wa kabiri w’iki cyumweru. Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko yaguye mu mpanuka y’imodoka.

Daniels yanditse indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Say My Name’ y’itsinda Destiny Child. Ni indirimbo imaze kurebwa na Miliyoni 214 ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’imyaka icyenda imaze isohotse.

Yanditse kandi indirimbo ‘It’s Not Right but It’s Ok’ y’umuhanzikazi Whitney Houston. Imaze imyaka icyenda isohotse ku rubuga rwa Youtube, yarebwe na Miliyoni zirenga 65; itangwaho ibitekerezo 12, 571.

Daniels yarambitse ibiganza kandi ku ndirimbo ‘You Rock My World’ ya Michael Jackson witabye Imana.

Imaze imyaka icyenda isohotse ku rubuga rwa Youtube. Imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 151, yatanzweho ibitekerezo 42, 740.

Yarambitse ibiganza ku ndirimbo zahaye ikuzo benshi mu bahanzi

Umugore wa Daniel yanditse ku rukuta rwa Instagram ubutumwa bw’akababaro amenyesha ko umugabo we yitabye Imana.

Ati “N’umubabaro mwinshi turatangaza ko umugabo twakunze, Papa, umwe mu muryango wacu, inshuti, LaShawan Daniels yitabye Imana azize impanuka yabereye mu Majyepfo ya Carolina.”

Yungamo ati “Daniels watwaye Grammy Award, umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer yari umugabo ntagereranwa wo kwizerwa akaba ikingi ya mwamba y’umuryango wacu.”

Daniels yamenyekanye mu muziki nka ‘Big Shiz’.

Avuga ku rugendo rwe na Whitney Houston mu bijyanye no kumwandikira indirimbo, yagize ati “Twashoboraga kuvuga ku rukundo.

Yakundaga kuganira ku bintu bibaho. Ntiyigeze yifuza kuririmba ku kintu kitari nyacyo. Whitney yahoraga yifuza kuba uw’umwimerere.”

Yavugaga ko ibi ari byo byatumye Whitney Houston abasha kwitandukanya n’abandi banyamuziki.

Bamwe mu byamamare byo ku isi banditse ubutumwa bw’akababaro ku mbuga nkoranyambaga bihanganisha umuryango wa Daniels.

Rurangiranwa mu baramyi ku isi, Kirk Franklin yanditse kuri Twitter ati “Umuryango mugari w’abanyamuziki uri mu gihombo cyo kubura igihange wigeze ugira. LaShawan Daniels twari kumwe mu cyumweru gishize. Ubu nta magambo mfite yo kuvuga.”

Daniels yitabye Imana ku myaka 41 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND