RFL
Kigali

Uwari wateguye igitaramo cya Meddy i Burundi ari mu nzira ziza i Kigali aho bazahurira bagakemura ikibazo cyabo kitagiye mu nkiko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/03/2019 18:44
1


Umuyobozi wa Crystal Event yari yatumiye Meddy mu bitaramo yagombaga gukorera i Burundi, yatangarije Inyarwanda.com ko agiye kuza i Kigali aho agomba guhurira na Meddy bagakemura ikibazo bafitanye kitageze mu nkiko cyane ko uyu muhanzi hari amafaranga agomba kumusubiza.



Mu minsi ishize byavugwaga ko Meddy agiye kujyanwa mu nkiko n’umuyobozi wa Crystal Event Bizimana Paulin wari wamutumiye mu bitaramo yagombaga gukorera i Burundi, gusa mu kiganiro uyu mugabo yahaye Inyarwanda.com yadutangarije ko yamaze kuvugana na Meddy bemeranya ko bagiye guhurira i Kigali ari naho bazakemurira ikibazo cyabo batarinze kujyana mu nkiko.

Bizimana Paulin yagize ati” Twavuganye Meddy ambwira ko azaza mu Rwanda ku wa mbere tariki 11 Werurwe 2019 ni bwo tuzahura tuganire dukemure ikibazo cyacu nk’abantu b'abagabo.” Uyu mugabo wari watumiye Meddy usanzwe utuye mu gihugu cy’u Burundi yatangarije Inyarwanda.com ko we azagera mu Rwanda ku wa kabiri tariki 12 Werurwe 2019. Bizimana Paulin yatangarije Inyarwanda.com ko yizeye neza ko iki kibazo kizakemuka kandi mu mahoro.

Meddy

Meddy ategerejwe i Kigali 

Meddy yagombaga gukorera ibitaramo bibiri mu gihugu cy’u Burundi aho Igitaramo kimwe cyari kuba ku wa 29 Ukuboza 2018 kikabera ahitwa Boulevard De l’Uprona, ikindi kikabera ahitwa Lacosta Beach bukeye bwaho. Ibi bitaramo ntabwo byabaye kuko ku munota wa nyuma Meddy yagize impungenge z’umutekano we washoboraga kujya mu kaga.

Bizimana yari yarabanje kwishyura Meddy $5000 ari nayo amwishyuza, gusa ngo igihombo yagize kigera mu bihumbi $14 ateranyijeho n’ayo yakoresheje mu myiteguro. Ariko nanone ngo amezi abiri arashize Meddy atarasubiza iby’abandi. Kuza mu Rwanda kwa Meddy kuzahurirana n’ikirego yarezwemo na kompanyi yitwa Kagi Rwanda Ltd, afitiye umwenda wa $ 10 000 (asaga miliyoni umunani mu mafaranga y’u Rwanda), yari yahawe ngo yitabire igitaramo mu Bubiligi ntajyeyo.

Meddy

Meddy afite urubanza agomba kwitaba mu mujyi wa Kigali akaboneraho no kuganira nabari bamuteguriye igitaramo i Burundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIHOREYE ZAWADI5 years ago
    KURINGEE NUMVA INDIRIMB YA BUTERA NTABIRENZE KUKO IBYYO AVUGA BYOSE NIBYO KBX BUTERA NIBAKWIHORERE KBX





Inyarwanda BACKGROUND