RFL
Kigali

Uwase Tina waserukiye u Rwanda muri Poland ari mu kanama nkemurampaka ka Miss Supranational Rwanda 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2019 14:29
1


Umukobwa witwa Uwase Clementine [Tina] ni umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 ryatangiye amajonjora y’ibanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2019.



Akanama Nkemurampaka kagizwe na Danny Kwizera Umuyobozi wa Uno Fashion, Mucyo Christelle ubarizwa muri kompanyi KS Ltd yahawe inshingano zo gutegura iki gikorwa na Uwase Clementine [Tina] witabiriye Miss Supranational 2018 aserukiye u Rwanda.

Uwase Clementine asanzwe abarizwa muri Poland aho yiga muri Kaminuza. Yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize akomereza i Rubavu gusura ibyiza bitatse u Rwanda ari nako afata amashusho azifashishwa muri #VisitRwanda.

Yatangarije INYARWANDA, ko ari umwe mu bashyizwe mu mushinga wo kwamamaza #VisitRwanda aho asanzwe atuye muri Poland.

Avuga ko biteye ishema kuba ari umwe mu bagiye gushakisha umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland.

Yagiriye inama umwana w’umukobwa ushaka guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 kubanza kwimenya no kwiyumvisha y’uko ashoboye yagaragaza ibirimo byashingirwaho yambikwa ikamba, agahiga abandi.

Ati “Ikintu cya mbere ni ukubanza muri we akasizuma kuko mbere y’uko ureba uko umeze inyuma wowe ubwawe urabanza ukireba ukihereza icyo cyizere ukavuga uti ese ubundi njyewe ndashoboye.

“Muri wowe iyo uziko ushoboye n’undi muntu ahita abibona ku isura yawe cyangwa se no mu bindi bikorwa.”

Yungamo ati “Kuko mu bintu tureberaho tureba ‘confidence’ tukareba ‘catwalk’ (uko umuntu agenda) tukareba uko ugaragara tukareba niba yujuje n’ibisabwa,”

Avuga ko umukobwa uzatoranywa muri iri rushanwa azaba yateguwe ashingiye ku kuba ibyo bari kugenderaho biri ku rwego rw’isi.

Uwase Tina[uri hagati] aganira na bagenzi be bahuriye mu Kanama Nkemurampaka

Uwase Tina Clementine asanzwe ari umunyamideli ukomeye. Yitabiriye amarushanwa y’ubwiza akomeye anamurika imideli henshi. Yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2018 yegukanwe n’umunya-Puerto Rico Valeria Vazquez.

Uyu mukobwa yagaragiwe n’ibisonga bine: Igisonga cya Kane yabaye umukobwa wo muri Mexico, igisonga cya Gatatu yabaye uwo muri Indonesia, Igisonga cya kabiri ni Poland [Magdalena], Igisonga cya mbere aba Miss United States [Katrina Jayne Dimaranan].

Tina avuga ko umukobwa uhatanira ikamba rya Miss Supranational 2019 agomba kuba abyiyumvamo kandi yifitiye icyizere

Tina Uwase yaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Poland

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado4 years ago
    KO NDEBA ATARI MABENGEZA BIZAVAMO ?CG NTAGO UBURANGA BABUREBA?





Inyarwanda BACKGROUND