RFL
Kigali

Uwibye imodoka ya Bad Rama yakoze impanuka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2019 20:32
0


Umusore utaramenyekana amazina yibye imodoka ya Mupenda Ramadan [Bad Rama], umuyobozi w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya The Mane, akora impanuka atararenga umutaru.



Iyi modoka ifite purake RAC 150 K yari yibwe mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019. Bad Rama yabwiye INYARWANDA ko yavuye i Goma afatira ikiruhuko ahitwa Tamu Tamu mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Muri iryo joro nibwo umusore utaramenyekana amazina yafashe imfunguzo z’imodoka arayitwara. Yavuze ko uyu musore atarenze na kilometero eshanu kuko yahise akora impanuka, imodoka irenga umuhanda.

Yagize ati “Nataye umutwe ntangira gushakisha. Polisi yamfanshije nza kuyibona yarenze umuhanda. Bigaragara ko yagize ubwoba n’igihunga binashoboka ko ari byo byatumye akora impanuka.”


Bad Rama yibwe imodoka ihita ikora impanuka

Yavuze ko muri iryo joro yataye umutwe afashwa na Polisi gushakisha imodoka baza kuyibona, ubu uyu musore akaba afunze. Mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2019, arabyuka ajya gukurikirana mu mategeko uyu musore. Bad Rama yavuze ko iyi modoka yangiritse mu rubavu.

Bad Rama niwe muyobozi w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya The Mane. Mu gihe imaze ifunguye imiryango yasinyishije abahanzi Safi Madiba, Queen Cha, Jay Polly ndetse na Marina. Ni bamwe mu bahanzi bafite ibikorwa bifatika mu muziki nyarwanda. Bamaze kuririmba mu birori no mu bitaramo bikomeye mu Rwanda. 

Uwibye imodoka ya Bad Rama yakoze impanuka arenga umuhanda

Iyi modoka yangiritse mu rubavu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND