RFL
Kigali

Uwihirwe Yasipi wabaye igisonga cya Miss Rwanda 2019 yatangije gufasha umwe mu babyeyi b'Intwaza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/04/2019 9:34
0


Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka 2019, abinyujije mu muryango ‘Casmir Foundation’ yatangije igikorwa ngaruka kwezi cyo kwita ku mubyeyi uri mu Ntwaza utuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.



Intwaza ni ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, bagiye batuzwa mu rugo rwise 'Impinganzima' mu turere dutandukanye tugize u Rwanda. Ni ingo bubakiwe n'Umuryango Unity Club 'Intwararumuri' n'abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kubitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 13 Mata 2019, Miss Uwihirwe Yasipi yagikoze ari kumwe n’Urubyiruko rwo mu rusengero Bethesda Church, urubyiruko ruhagarariye abandi mu Kagari ka Kagugu n’abandi. Bahurije hamwe basana bimwe mu bice by’inzu, basana robine banamutera inkunga.

Iki gikorwa kandi cyarimo abayobozi muri Ibuka ku rwego rw’Akagari ndetse n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Kadobogo. Miss Uwihirwe yavuze ko guhitamo gufasha umwe mu babyeyi uri mu Ntwaza biri mu rugendo rwo kwiyubaka ndetse ko bisunze insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, igira iti “Kwibuka Twiyubaka”.

Avuga ko bazakomeza gufasha uko bashoboye no gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

Yagize ati “…Twe urubyiruko abenshi ntabwo twabibayemo ariko ni iby’agaciro ko twifatanya n’abandi banyarwanda twese kuko mu buryo bumwe cyangwa ubundi amateka turayasangiye tugafatanya kurwanya ikibi cyose nka Jenoside ntizongere kuba ukundi.”

Yakomeje avuga ko guhitamo gufasha umwe mu babyeyi bari mu Ntwaza yahereye aho atuye maze ageza igitekerezo ku bayobozi bahitamo ukeneye ubufasha bw’ibanze.


Umuryango 'Casmir Foundation' watangije gufasha umwe mu babyeyi bari mu Ntwaza.

Uyu mubyeyi uri mu Ntwaza aba wenyine, yarokotse Jenoside wenyine ndetse abana n’ubumuga yatewe na Jenoside. Yashimye bikomeye Casmir Foundation yamusaniye inzu. Yavuze ko urubyiruko rwababanjirije rwamugejejeho amazi ariko ko robine yari yaramaze kwangirika n’ibindi bice by’iyi nzu.

Yavuze ko yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima bwe ariko ko akomeje kwiyubaka uko iminsi ishira indi igataha. Miss Uwihirwe yabwiye INYARWANDA ko biyemeje ko buri wa Gatandatu wa buri kwezi bazajya bakorera umuganda aho uyu mubyeyi atuye kugira ngo bamenye ubuzima bwe bwa buri munsi.

Yasabye urubyiruko guharanira kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo kuko ari bo bazayavuga mu bihe biri imbere bayasobanurira abandi na bo bazibaruka. Ati “Ndasaba urubyiruko gusobanukirwa neza amateka nyayo ya Jenoside cyane cyane ko batabibayemo ariko mu myaka iri imbere barabaye ababyeyi bazasabwa kubisobanurira abana babo cyane kurusha n’ababibayemo…Icyo nabasaba n’ukuyiga bakabaza abakuru ndetse bakanayumva kuburyo bazabasha kuyasobanura neza aho kuyagoreka.”

Iki ntabwo ari cyo gikorwa cya mbere Miss Uwihirwe akoze kuva yatangiza Casmir Foundation, umushinga wo gukura abana mu mihanda. Hari n’ibindi bikorwa yagiye akora birimo gufasha abana bo mu muhanda abaha ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Miss Uwihirwe Yasipi n'urubyiruko basanye robine yari yarangiritse.

Miss Uwihirwe yavuze ko iki gikorwa kizaba ngaruka kwezi

Miss Uwihirwe aganiriza abitabiriye iki gikorwa.

Umubyeyi uri mu Ntwaza wafashishijwe yashimye Casmir Foundation yamutekerejeho.

Miss Uwihirwe Yasipi atangiza gusana ubwiherero bw'uyu muryango.

Uyu mubyeyi bamugeneye impano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND