RFL
Kigali

Uwimana Abdul wakiniye Rayon Sports yatawe muri yombi akurikiranweho ubusambanyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/03/2021 13:10
1


Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ‘RIB’ rwemeje ko rwataye muri yombi Uwimana Abdul uzwi nka Gakara, wakiniye ikipe ya Rayon Sports igihe kirekire, akaba akurikiranweho gusambanya umugore w’undi mugabo bafitanye isezerano.



Uretse kuba yarakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, Uwimana Abdoul yakiniye amakipe abiri yonyine mu Rwanda ariyo: Rayon Sports FC na Etincelles FC. Kuri ubu uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi akuriranyweho ubusambanyi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Werurwe 2021, nibwo Abdul yatabarizwaga n’umugabo w’uyu mugore bivugwa ko asanzwe asambanya, maze inzego z’umutekano zimufatira mu cyuho. Nyuma yo gufatwa asambanya uyu mugore, Abdul yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, aho afungiye magingo aya mu gihe agitegereje gukorerwa dosiye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yemeje ko urwego rwataye muri yombi Uwimana Abdul. Yagize ati “Nibyo! Yafashwe asambanya umugore w’abandi w’isezerano tariki ya 01 Werurwe, afungiye kuri Sitasiyo y’i Nyamirambo".

Biravugwa ko Atari ubwa mbere Abdul yari yinjiye mu rugo rw’abandi ajya gusambanya umugore w’undi mugabo kuko byabaye kenshi, ndetse biba ngombwa ko bigezwa ku mugabo we kugira ngo abigenzure, ari nawe watabaje inzego z’umutekano ubwo iki cyaha cyabaga.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, mu ngingo yaryo ya 136 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, rigaragaza ko umuntu wese washyingiwe ukora imibonano mpuzabitsina n'uwo batashyingiranywe aba akoze icyaha. Iri tegeko rigira riti "Ubusambanyi uko buhanwa n'uko bukurikiranwa"

"Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n'uwo batashyingiranwe aba akoze icyaha, iyo ahamijwe icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitari hejuru y'umwaka umwe". Icyakora uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry'urubanza aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka icyo kirego.

Uwimana Abdul wakiniye Rayon Sports yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanya umugore w'abandi

Abdul yakiniye Rayon Sports igihe kirekire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NGIRIMANA VINCENT3 years ago
    Ubujyenzacyaha bubanzebushishoze hatazabaharimo munyangire harukuntu abantubize gushaka amafaranga ugasanga uwomugabo abiziranyeho nu mugorewe murakoze ni Ngirimana nyamagabe.





Inyarwanda BACKGROUND