RFL
Kigali

Uyu munsi muri Kenya ntibaryama ni ugukuba urukweto kubera ifungurwa ry’utubyiniro! Alex Muyoboke ati 'Umujyi wanjye usukuye wo bimeze bite'?

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/09/2020 15:06
0


Nyuma y’igihe kirekire utubyiniro n’utubari bifunze muri kenya kubera icyorezo cya COVID-19, uyu munsi twafunguwe. Ibyishimo ni byose abakunzi b’agacupa n’umuziki biteguye gukuba urukweto.



Nyuma y'uko icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi, ibihugu bitandukanye byagiye bifata ingamba zikakaye mu rwego rwo guhashya iki cyorezo. Muri izo ngamba ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda byafashe umwanzuro wo gufunga utubari n’utubyiniro. Muri Kenya naho niko byari bimeze gusa kuwa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020, Perezida Uhuru Kenyatta mu mbwirwa ruhamwe yari yavuze ko utubari n’utubyiniro bifungura uyu munsi. Yagize ati ”Kuva tari 29 Nzeri 2020 muzanywa inzoga neza”.

Abakurikiranaga imbwirwaruhame ye mu bice bitandukanye by’igihugu bamuhaye amashyi y’urufaya bagaragaza ibyishimo bidasanzwe by'uko bagiye kongera kwidagadura. Ntiwakwiyumvisha uburyo abanya- Kenya uyu munsi uza kubabera uw’ibyishimo, kuko abenshi batangiye kubigaragaza mu gitondo cya akare kare bifashishije imbugankoranyambaga.

Abakunzi bumuziki amasaha bari kuyabarira ku ntoki biteguye kuza gukuba urukweto! Abatuye isi benshi barimo n’abanyarwanda bagaragaje ko bishimiye ifungurwa ry’utubari n’utubyiniro muri Kenya bifashishije imbuga nkoranyambaga. Abenshi bifashishije agace gato muri ya mbwirwaruhame ya Perezida Uhuru Kenyatta avuga ko utubari n’utubyiniro bifungura uyu munsi maze bagenda bagashyira ku mbuga nkoranyamaga bakoresha bakagaragaza ko batewe ishyari no kuba abandi bo babakomoreye.

Ababikoze ahanini ni abari mu ruganda rw’imyidagaduro kuko utubari n’utubyiniro bitunze abatari bake bafite aho bahuriye na muzika. Alex Muyoboke umenyerewe mu kureberera inyungu z’abahanzi mu Rwanda nawe yifashishije aya mashusho magufi maze mu rurimi rw'igiswayire ayaherekeza amagambo asa n’uwibaza igihe mu Rwanda abakora ubu bucuruzi bazakomorerwa.


Alex Muyoke ari mu bakunzi b'umuziki batari bake bibaza igihe utubyiniro n'utubari bizafungurirwa mu Rwanda kuko byari bitunze benshi

Ugereranije mu kinyarwanda, agize ati "Muri Kenya bafunguye utubari n’utubyiniro, umujyi wanjye usukuye wo bimeze bite?”. Ni benshi bagiye bagaragaza ko gufunga utubari n’utubyiniro n’ibindi bikorwa bijyanye n’imyidagaduro igihe kirekire byagize ingaruka zikomeye ku banyamuziki, ku buryo hari n’abadahwema gusaba ko harebwa uburyo hashyirwaho amabwiriza ajyanye n’utubari mu kwirinda COVID-19 ariko tugafungurwa.


Byabaye ibyishimo ubwo Perezida Kenyatta yavugaga ko utubari tuzafungura aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga

Ku rundi ruhande ntabwo umuntu yakwirengagiza ko kudufunga byagize umumaro munini mu gukumira icyorezo cya COVID-9. Muri Kenya bakomorewe, tariki 25 Kanama 2020 hafashwe abantu batari bake bacuruzaga inzoga mu buryo butemewe bashinjwa kunyuranya n’amabwiriza  ya COVID-19.

Muri iki gihugu ubu harabarurwa abasaga ibihumbi mirongo itatu n’umunani n’ijana na mirongo itandatu n’umunani  (38 168) banduye COVID-19. Abakize ni ibihumbi makumyabiri na bine na magana atandatu mirongo inani n’umwe (24 681) naho abo iki cyorezo kimaze guhitana ni magana arindwi (700).

Itangazamakuru ryo muri Kenya ryavuze ko gufungura utubari n’utubyiniro bigiye guhindura ubuzima bwa benshi bari babayeho nabi barimo abafite aho bahuriye n’imyidagaduro. Kugeza ubu mu Rwanda ntabwo haramenyekana igihe utubari n'utubyiniro bizafungurirwa.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND