RFL
Kigali

Vanessa Mdee yahishuye uko yahungabanyijwe no gutandukana n’umukunzi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/05/2019 21:32
0


Umuririmbyi akaba n’umunyamideli ukomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Vanessa Mdee yatangaje ko yahungabinyijwe no gutandukana n’umukunzi we Juma Jux bari barambanye mu rukundo.



Ni ku nshuro ya mbere umuhanzi Vanessa Mdee wo muri Tanzania avuze ku itandukana rye n’umukunzi we Juma Jux usanzwe ari umuhanzi ukomeye. Bombi byatangiye kuvugwa ko bakundana mu ntangiriro za  2017.

Vanessa yanditse kuri Twitter, avuga ko yari afite impamvu yo kurira no kureka ibyo kurya kandi ko ari kenshi yagiye yumvikanisha ko ari umunyembaraga ariko ko itandukana rye n’umukunzi we, ryamukozeho mu buryo budasanzwe. 

Yagize ati “Buri gihe mbabwira uko nkomeye. Uyu munsi ndababwira uko nashenguwe. Nasutse amarira igihe kinini, nta kintu na kimwe numvaga nshaka kurya (kandi nkunda kurya  nari mfite byinshi byo kurya mu nzu). Nahagaritse buri nama yose nari mfite. Nicaye mu mwijima w’amarido. Numvaga ndi njye nyine.

Yavuze ko amarira yasutse atabyikoresheje ahuwo ko kari agahinda kasabye umutima we. Yongeyeho ko ntawe ukwiye guterwa ikimwaro no kugaragaza uko yiyumva ndetse n’ibyamukozeho mu buzima bwe.  

Yakomeje avuga ko mu buzima habamo kuzamuka no kumanuka. Yabwiye uwari umukunzi we ko azahora amwibuka, kandi ko ari uw’agatangaza. Yashimye ibihe by’umunezero bagiranye n’ibindi byinshi by’urwibutso kuri we.

Vanessa Mdee na Juma Jux bakanyujijeho mu rukundo 

Muri Gashyantare 2019, Juma Jux yatangaje ko Vanessa Mdee ariwe muhanzi wa mbere bakundanye. Yavuze ko Vanessa ari ‘umugore w’amahitamo yanjye’ kandi ko kuva batangira gukundana atigeze atekereza kumuca inyuma. 

Yavuze ko bagirana ibihe byiza kandi ko ari kenshi bafata ikuruhuko bagakuraho telefoni bakishimira urukundo rwabo.

Muri Werurwe 2019 nibwo byatangiye kuvugwa ko Jux na Vanessa batandukanye byeruye.  

Byaturutse ku mashusho Jux yashyize kuri instagram y’umukobwa witwa Julitha [Miss Tanzania 2017] aririmba indirimbo ye yise ‘In case you don’t know’ yakoranye n’umuhanzi w’umunya-Kenya, Nyashinski witegura gutaramira i Kigali muri Kigali Jazz Junction kuya 31 Gicurasi 2019.

Icyo gihe, Jux yanditse ati ‘Ndakubona @Julitha.kabete’. Vanessa Mdee ni umwe mu batanze ibitekerezo kuri ayo mashusho y’indirimbo maze yandika agira ati “uwo washimye’. 

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi Fm, Mimi Mars Mukuru wa Vanessa Mdee, yavuze ko hashize igihe kinini Jux na Vanessa batandukanye ndetse ko atari we wagize uruhare mu gutandukana kw’aba bombi nk’uko yakunze kubishinjwa.

Ikinyamakuru Citizen kivuga ko Vanessa na Jux ari kenshi bagiye bashinja gucana inyuma.  

Vanessa Mdee wavutse ku itariki ya 7 Kamena 1988 yakunzwe mu ndirimbo  ‘Nobody But Me’ yakoranye na K.O, ‘Siri’, ‘Never Ever’ n’izindi. Mu Ukuboza 2015 yaje mu Rwanda aho yakoreye igitaramo gikomeye.  

Uretse kuba ari umuhanzi Vanessa [Vee Money] anazwi na benshi nk’umunyamakuru kuri Televiziyo ya MTV (Mlimami) yo mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Juma yakunze gushimagiza Vanessa Mdee

Vanessa yavuze ko azahora izirikana ibihe by'umunezero yagiranye n'umukunzi we

Mukuru wa Vanessa Mdee yahishuye urukundo rw'aba bombi rwakonje igihe kinini





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND