RFL
Kigali

Vanessa wari mu Kanama ka EAGT yavuze ko byamufashe iminsi ibiri kwemeza Rotimi nk’umugabo we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2019 8:58
0


Umunya-Tanzania w’umunyamuziki Vanessa Mdee wari ku rutonde rw’abahanzi batatu batoranyijwemo utaramira i Kigali mu Ugushyingo 2019, yatangaje ko yasaye mu nyanja y’urukundo rw’umukinnyi wa filime w'umuhanzi Rotimi nyuma y’iminsi ibiri y’umuhuro.



Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Millard Ayo, Vanessa Mdee wari mu Kanama Nkemurampaka k’irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent’ ryegukanwe n’abanya-Uganda, yemeje ko ari mu rukundo na Rotimi ubusanzwe witwa Olurotimi Akinosho. Yavuze ko byamufashe iminsi ibiri gusa kugira ngo yemeze ko Rotimi ari we mugabo w’ubuzima bwe bwose.

Yagize ati “Byamfashe iminsi gusa menya ko uyu mugabo (Rotimi) ari we nzamarana nawe ubuzima bwanjye bwose. Iminsi ibiri gusa… Naravuze nti ‘uyu ni umugabo wanjye’. Nawe urabizi iyo uri mu rukundo n’umuntu runaka. Yego! Ndamukunda.”

Vanessa Mdee ahishuye ko ari mu rukundo na Rotimi nyuma y’uko mu bihe bitandukanye bombi bifashishije urubuga rwa instagram, bagaragaza mu buryo bw’ibanga amarangamutima buri wese afitiye undi.

Muri Gicurasi 2019 Vanessa yafashe umwanzuro wo gutangaza ko yahungabanyijwe no gutandukana n’umukunzi we Juma Jux bari barambanye mu rukundo.

Uyu mukobwa yavuze ko yari afite impamvu yo kurira no kureka ibyo kurya kandi ko ari kenshi yagiye yumvikanisha ko ari umunyembaraga ariko ko itandukana rye n’umukunzi we ryamukozeho mu buryo budasanzwe. 

Vanessa Mdee wavutse ku itariki ya 7 Kamena 1988 yakunzwe mu ndirimbo ‘Nobody but Me’ yakoranye na K.O, ‘Siri’, ‘Never Ever’ n’izindi. Mu Ukuboza 2015 yaje mu Rwanda aho yakoreye igitaramo gikomeye.  

Uretse kuba ari umuhanzi Vanessa [Vee Money] anazwi na benshi nk’umunyamakuru kuri Televiziyo ya MTV (Mlimami) yo mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Rotimi uri mu rukundo na Vanessa Mdee aherutse gutangaza ko yakundanye n'umukobwa bikagera n'aho babana mu nzu imwe ariko nyuma bagashwana

Vanessa Mdee yatangaje ko nyuma y'iminsi ibiri gusa yanzuye ko Rotimi ari we mugabo w'ubuzima bwe bwose

Vanessa Mdee ni umwe muri bane bari bagize Akanama Nkemurampaka k'irushanwa 'East Africa's Got Talent'



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND