RFL
Kigali

Victor Rukotana yagereranyije umubavu uhumura neza no gukomeza gukunda uwanyuze umutima-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2019 10:27
0


Umuhanzi Victor Rukotana wamenyekanye mu ndirimbo “Mama Cita” yakoranye na Uncle Austin, kuri uyu wa 04 Ukuboza 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Umubavu” afite iminota ine n’amasegonda 11’.



Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo “Sweet Love”, “Promise”, “Warumagaye” n’izindi. Amaze iminsi ari mu biganiro na The Management Ent. ya Uncle Austin kugira ngo bongere amasezerano y’imikoranire.

Muri iyi ndirimbo, Victor Rukotana yagereranyije umubavu uhumura neza no gukomeza gukunda uwo umutima wemeye. Yishyize mu mwanya w'uwakunze, avuga ko ari we mahitamo ye y’urukundo kandi ko mu Isi y’urukundo ari we yahisemo inshuro zose.

Avuga ko aramutse amuretse akagenda yasigarana kwicuza kutagira ‘umuti wo gukiza’. Ati “Naguhisemo inshuro zose mahitamo yanjye ya buri munsi. Ni wowe nahisemo…Mu isi y’urukundo ni wowe gusa. Naho urukundo rwahinduka impumyi nahumiriza nkakubona.”

Amashusho y’iyi ndirimbo “Umubavu” yafashwe anatunganwa na Souke Olivier. Ni mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Sos.

Victor Rukotana yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Umubavu"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMUBAVU" YA VICTOR RUKOTANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND