RFL
Kigali

Victor Rukotana yasobanuye indirimbo y’urukundo nshya yise ‘Warumagaye’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/01/2019 12:41
0


Umunyempano Victor Rukotana yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y’urukundo yise ‘Warumagaye’, yujuje amagambo y’urukundo ashimangira urukundo nyarwo hagati y’abakundana. Igizwe n’iminota 3 ndetse n’amasegonda 29’.



Rukotana umwibuke mu ndirimbo ‘Mama cita’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Sweety love’, ‘Promise’ aherutse gushyira hanze n’izindi. Yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo nshya yashyize hanze, yayandikiwe na Sosthene ku bitekerezo byashibutse muri we.

Avuga ko umushinga wo gukora iyi ndirimbo watangiye mu mpera za 2018. Ati  “ ‘Warumagaye’ ni indirimbo yatangiye gukorwa mu mpera za 2018. Ntabwo ari njye wayanditse, yanditswe n’umusore witwa Sosthene, umunyempano uri mu Rwanda wihishe ariko w’umwanditsi mwiza. Ariko ni njye wari wampuhaye igitekerezo.”

Victor Rukotana washyize hanze indirimbo 'Warumagaye'.

Akomeza avuga ko we na Sosthene bahuje ibitekerezo bibyara indirimbo ‘Warumagaye’ yamaze gushyira hanze. Ati “…Njye namuhaye igitekerezo ubundi aranyandikira, duhuza ibitekerezo mbese niwe wamfashishije,” 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WARUMAGAYE' YA VICTOR RUKOTANA

Rukotana avuga ko muri iyi ndirimbo bakubiyemo inkuru y’urukundo nyarwo, ihushira gukunda umuntu ntacyo ugendeye. Yagize ati “ Ni inkuru ifite indiba mu rukundo. Muri kamere muntu ukuntu urukundo rumeze ntabwo wakundira umuntu ikintu afite mu by’ukuri ntabwo ariwe uba ukunze uba ukunze kiriya kintu.

“Njye naririmbaga urukundo rw’ukuri, gukunda umuntu uko ari, kuko hari naho ndirimba mvuga nti ‘ese waba ukennye wakira ugahita wibagirwa umuntu mwakundanaga.” Yavuze ko iyi ndirimbo ye yakubiyemo amagambo akuze. Ngo agitangira kuyamamaza hari benshi batayumvaga neza banatunguwe no gusanga ari indirimbo y’urukundo.

Yiteze ko amashusho y’iyi ndirimbo ‘Warumagaye’ azaba ari ku rwego rurenze urw’indirimbo ‘Promise’ aherutse gushyira hanze.  Ati “Umushinga wanjye uramvuna kandi mbanumva ko ‘project’ yabanje hari icyo izaba irushwa n’ikurikiyeho. Amashusho turitegura kuyafata mu cyumweru kiri imbere, izasohoka kuri Saint valentine [kuya 14 Gashyantare 2019],”

Yavuze ko afite ibindi bikorwa byinshi by’umuziki byunganira ibyakozwe mbere.  Iyi ndirimbo ‘Warumagaye’ yakozwe igizwemo uruhare na Sosthene, Producer Bob ndetse na Management.Ent. ya Uncle Austin.

Amashusho y'indirimbo 'Warumagaye' aratangira gufatwa mu minsi iri imbere.

UMVA HANO INDIRIMBO 'WARUMAGAYE' YA VICTOR RUKOTANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND