RFL
Kigali

Victor Rukotana yasohoye indirimbo ibyinitse yise ‘Se Agapó ’ yitezeho kunezeza benshi mu mpeshyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2019 15:55
0


Umuhanzi Victor Rukotana yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Se Agapó ’. Avuga ko atariwe wahisemo iri zina ahubwo yarihawe na Dj Zizou ndetse ko yayanditse afashijwe n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Austin Luwano Tosh [Uncle Austin].



‘Se Agapó  yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019, igizwe n’iminota 3 ndetse n’amasegonda 3’. Yakorewe muri Monster Records kwa Dj Zizou, amajwi yayo atunganywa na Knoxbeat.

Rukotana asanzwe ari umuhanzi ubarizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya The Management Ent. yashinzwe na Uncle Austin. Indirimbo ‘Se Agapó  ije ikorera mu nganta indirimbo ‘Warumugaye’ uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze igakundwa bikomeye. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Victor Rukotana yavuze ko kuyita ‘Se Agapó’  ari izina yahawe na Dj Zizou amubwira ko bishatse gusobanura ‘ndagukunda’ mu rurumi rw’ikidage. Yiteze ko iyi ndirimbo ibyinitse izashimisha benshi muri iki gihe cy’impeshyi.

Yavuze ayandika yafashijwe na Uncle Austin barayinononsora kugeza ubwo isohotse.  

Muri iyi ndirimbo avuga ko yakubiyemo ubutumwa bw’urukundo aho ‘umuhungu akunda umukobwa' hari aho avuga ngo ako kanyinya n’utwo tunogo (fausette) ku matama birankorera!’.

Rukotana yakunzwe mu ndirimbo ‘Mama cita’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Sweety love’, ‘Promise’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi babarizwa muri The Management Ent. y Uncle Austian, mu minsi iri imbere bazatangaza undi muhanzi bongeyemo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SE AGAPO'YA VICTOR RUKOTANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND