RFL
Kigali

VIDEO: Abanyarwenya bo muri Day Makers bibasiye bamwe mu banyamakuru, bagaya abadasoma Inyarwanda.com

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/02/2019 8:11
0


Mu kiganiro duherutse kugira na Japhet ndetse na Etienne uzwi nka 5k, abanyarwenya bo muri Day Makers bagarutse kuri byinshi bitandukanye birimo ubuzima busanzwe ndetse n’umwuga bakora. Banenze bikabije abantu batajya basoma inkuru za Inyarwanda.com bavuga ko bidakwiye.



Ubwo twaganiraga n’aba basore babiri, umunyamakuru wa INYARWANDA yabasabye ko bafatanya mu gusoza ikiganiro maze bamuca mu ijambo ataranasoza ibyo yavugaga bamwumvisha ko ikiganiro kitagomba gusozwa batavuze ku bantu bikubira imirimo, ubucuruzi bwose bakabwiharira bonyine aho gusaranganya, ariko babikora mu buryo busekeje cyane ndetse banibasira bamwe mu banyamakuru ba INYARWANDA na Anitha Pendo.

Bavuze ko batasoza ikiganiro batavuze ku bantu bica business kuko bituma abandi babura akazi, bakanabirengaho bagatanga amatangazo yuzuyemo ibyo bakora byose bati “…Akazi karabuze hanze aha, abana bararangiza amashuri bakabura akazi. Ugasanga abantu bageze muri business barayikubiye erega nta n’isoni bagashyiraho amatangazo; ngo hano ducuruza…Buri muntu age agira Business ye! Tumenye ngo kwa Kalisa hariyo inkweto z’abana gusa. Kwa Kajette hariyo amasengeri gusa! Kwa Neric hariyo amakariso gusa! Yonyine tumenye ngo Neric ni we muntu ucuruza amakariso meza mu mujyi gusa nta kuvanga…Umuntu ucuruza imyenda y’abamama ni Emmy, ucuruza ikivuguto gikonje ni Anitha Pendo…” Bakomeje bavuga ko ibi bizatuma buri muntu wese agenda afite ikintu akora.

Day Makers
Abanyarwenya bo muri Day Makers bibasiye abanyamakuru banenga abadasoma Inyarwanda.com

Mu kiganiro kandi bakomeje bibasira umunyamakuru wa INYARWANDA bavuga ku mbavu ndetse banavuga ko hari ingo zisenyuka kubera imbavu nk’uko muri bubisange mu kiganiro. Mu gusoza banenze cyane abantu usanga nta makuru bafite babaza ibintu byabaye ntibabimenye bavuga ko abanyamakuru baba bavunitse ngo bakore inkuru kandi zizewe bigayitsa kuba umuntu adasoma izo nkuru.

Japhet na 5k bagize bati “Hagati aho dusezera, umwuga w’itangazamakuru abantu bage bawuha agaciro. Ugasanga umuntu ntazi aho ibintu biva kandi abanyamakuru (bavugaga abanyamakuru ba Inyarwanda.com) baba bigoye bakajya mu ntara bakazana inkuru wenda zivuga ku miryango y’iwanyu baguha link ntuyifungure! Bihinduke rwose! Hari link ugomba gufungura…Nihaza inkuru iriho www.inyarwanda.com yifungure kuko amakuru yose yizewe ava ku INYARWANDA imaze imyaka myinshi.”

Batanze urugero rw’ibyago byaba mu cyaro, baguha Link uba mu mujyi ntufungure kandi iyo nkuru yaravugaga ku bantu b’iwanyu. Basoje banenga abantu badasoma amakuru yizewe ku inyarwanda.com n’abatareba ibiganiro kuri YouTube Channel ya Inyarwanda TV.

Kanda hano urebe ikiganiro abanyarwenya Japhet na 5k banengeyemo abadasoma inkuru ku INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND