RFL
Kigali

VIDEO: Aline Gahongayire agiye kugaruka muri filime, ukwezi kwa 9 ni ukw’amateka mabi kuri we – IKIGANIRO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/08/2019 16:09
1


Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire ni umwe mu bari gukora neza muri iyi minsi, aho ari gusohora indirimbo zigakundwa n’abanyarwanda batari bacye. Kuri ubu aherutse gusohora indirimbo yise ‘Nta Banga’. Yagiranye ikigano na INYARWANDA, aduhishurira byinshi bitandukanye.



Aline Gahongayire ni umuhanzi ufite indirimbo zitandukanye zakunzwe harimo 'Ndanyuzwe', 'Iyabivuze' n'izindi zitandukanye. Aherutse gusohora indirimbo yise ‘Nta Banga’ iyi ikaba ari indirimbo avuga ko yakoze nyuma yo gusanga Imana izi kubika ibanga, mu gihe iyo urubikije umwana w’umuntu hari igihe ashobora kukuvamo cyangwa akakumvira ubusa. Iyi ndirimbo yanditswe na Ishimwe Clement ndetse akaba ari nawe wayitunganyije mu buryo bw’amajwi muri Kina Music.

Iyi ndirimbo kandi yasohokanye n’amashusho yayo, ikaba iboneka ku rubuga rwa YouTube ya Aline Gahongayire. Uretse iyi ndirimbo, Aline Gahingayire yatuganirije ku bindi bikorwa ahugiyemo birimo ibyo gufasha yise We For Love, aho avuga ko kubaka imitima y’abantu biruta kure kubaka amazu. 


Aline Gahongayire yasohoye indirimbyo yise 'Nta Banga'

Twamubajije ku gitaramo cyavugwaga ko yaba afite mu kwezi gutaha kwa cyenda, adutangariza ko yabicubitse bitewe n’uko uku kwezi ari ukw’amateka mabi kuri we, dore ko ari bwo yapfushije umwana we w’imfura. Aline kandi yaduhishuriye ko agiye kugaruka muri filime, dore ko abantu benshi bamumenye bwa mbere ubwo yagaragaraga muri filime 'Ikigeragezo cy'Ubuzima' yakunzwe bikomeye.

Reba ikiganiro kirambuye INYARWANDA yagiranye na Aline Gahongayire:


Reaba hano indirimbo nshya 'Nta Banga' ya Aline Gahongayire







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakoze Nadia4 years ago
    uyumugore agira ibikorwa byiza iyaba atabivangaga nubwibone kuko aribona bikabije kdi ubona agakizake kajegajega mbese arakokururimi , gusa izahagarara kubitugu.... ibwirize.... kdi abantu beshi babaye ibyapa muzage munyobora ibindi muzabyivugira Kuri wamusi birabareba





Inyarwanda BACKGROUND