RFL
Kigali

VIDEO: Amarangamutima y’abanyarwenya ku bwitabire bwo hejuru bari kubona muri iyi minsi

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:7/05/2019 19:55
1


Muri iyi minsi ahari ibitaramo by’abanyarwenya uri gusanga hari ubwitabire buri hejuru ndetse abantu bagataha banyuzwe. INYARWANDA TV yaganiriye n’abanyarwenya batandukanye nyuma y’igitaramo cyabereye mu karere ka Huye muri kaminuza y’u Rwanda.



Aba banyarwenya batubwiye impamvu yihishe inyuma y’ubwitabire buri kugaragara mu bitaramo by’urwenya. Muyenzi Naifa John uzwi ku izina rya Babou umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda, yadutangarije ko kudacika intege, gukomeza gukora ibikorwa byinshi no kuzamura impano nshya ari zimwe mu mpamvu abantu bari kuryoherwa ndetse bakanitabira ibitaramo byabo.

Yagize ati: “Biterwa n'akazi kenshi abanyarwenya bari gukora, icya kabiri buriya abanyarwanda dufite impano yo gusetsa kandi abanyarwanda bari kugenda bumva comedy kurushaho.” Babou yakomeje avuga ko kera abantu bafataga ‘Comedy’ko abantu babifataga ukundi ndetse kandi habonekaga n’abantu babaca intege gusa kuri ubu Babou abona ko nk’abanyarwenya ahubwo basigaranye umukoro wo gukora 'Blague' nyinshi kandi ziri ku rundi rwego cyane ko icyizere abanyarwanda bamaze kucyibaha.


Igitaramo cy'urwenya cyabereye mu karere ka Huye cyaritabiriwe cyane.

Umunyarwenya Jodge yatangarije inyarwanda ko kubahiriza igihe no gufashanya hagati yabo biri kubaka ikintu gikomeye mu Rwanda. Yagize ati: “Nk'uko Perezida ahora abidushishikariza ngo dushyire hamwe, rero kugira ngo tuzamure‘Comedy’ twahisemo gufatanya kugira ngo tuzamure impano zacu.”

Umva urwenya rwa Jodge

Nshizirungu Prince nyuma yo gutungurwa n'ubwitabire bwari mu karere ka Huye yadutangarije ko ibi bimuhaye umukoro wo gukora cyane. "Ehh man ntabwo show ari uku nari nyiteze, abantu batakuzi uko nabasetsaga nabonaga bagenda banyakira. Ibi byanteye gukora cyane."-Prince

Nimu Roger umwe mu bari kuzamuka muri uyu mwuga nawe yadutangarije ko imbuga nkoranyambaga ari kimwe mu bikomeje kubafasha kwigarurira imitima ya benshi.

Umva urwenya rwa Nimu Roger


Mu bitaramo biheruka kuba urasanga nabyo ubwitabire buri hejuru

Iyo witegereje neza usanga aba banyarwenya bitakigoye kwigaragaza mu gihe ufite impano kuko imbuga nkoranyambaga ari kimwe mu bibafasha kwimenyekanisha mbere yo gutegura ibi bitaramo, bityo bikaha icyizere abantu kuzitabira ibitaramo byabo bakanyurwa. Kuri ubu usanga aba banyarwenya babona akazi kenshi ndetse amafaranga bakuramo akabafasha kwiteza imbere, dore ko ari bamwe mu basigaye bifashishwa cyane mu bukangurambaga mu bintu bitandukanye bajijura abanyarwanda.

Ikiganiro na Nimu Roger wiganye igisupusupu

Reba ikiganiro twagiranye n'umunyarwenya Babou

Ikiganiro n'ibyamamare mu gutera urwenya

VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado5 years ago
    ibi rero nibimwe mubigaragaza ko ubukungu buri kuzamuka kukigero gishimishije kuko ntiwaba waburaye ngo ubone uko ibijyamo nibyo kwishimira cyanee Urwanda n'Abanyarwanda Imana ikomeze idufashe iduhe amahoro arambye.MANA NKURAGIJE URWANDA N'ABANYARWANDA





Inyarwanda BACKGROUND