RFL
Kigali

VIDEO: Byari agahinda gakomeye ubwo Kanyombya yasezeraga bwa nyuma ku mubyeyi we uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:15/06/2019 16:12
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/06/2019 ni bwo Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filimi Kayitankore Ndjoli wamenyekanye ku izina Kanyombya hamwe n'umuryango we ndetse n'inshuti ze basezeye bwa nyuma kuri Mukandutiye Gaudence nyina wa Kanyombya witabye Imana mu minsi ishize.



Mu ntangiriro z'icyi cyumweru, tariki 10 Kamena 2019 ni bwo umubyeyi wa Kayitankore Ndjoli yitabye Imana. kuri uyu wa Gatandatu ni bwo basezeye ku mubiri we ndetse baranamushyingura. Byari agahinda gakomeye kuri Kanyombya n'umuryango we. Ntitwabashije kuganira na Kanyombya kubera ikiniga kinshi yari afite. Bimwe mu byagiye bigarukwaho benshi bagarukaga ko nyakwigendera yabigishije inzira yo gusenga.


Mukarujanga yafatanyije n'umuryango wa Kanyombya gusezera no gushyingura umubyeyi wa Kanyombya


Nyagahene nawe yafashe mu mugongo umuryango wa Kanyombya 


Misa yo gusabira Nyakwigendera yabereye kuri Kiliziya ya Christus 

Reba uko umuhango wagenze 



Imana imuhe iruhuko ridashira 

VIDEO: Niyonkuru Eric- Inyarwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyishime Emmanuel4 years ago
    muraho bavandi nishimiye kwifatanya namwe no kubihanganisha mugihe nkiki cyakababaro am sorry;;
  • sadah4 years ago
    Imana imwakire





Inyarwanda BACKGROUND