RFL
Kigali

VIDEO: Cash Belo (Rukundo Johnson) wahoze ari Producer yinjiye mu muziki afite gahunda yo kujya yikorera indirimbo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/05/2019 17:17
0


Cash Bello umusore watangiye ari umu Producer yahisemo kwinjira mu muziki aho azajya yikorera indirimbo dore ko yanabonye abazajya bamufasha mu bihangano bye. Yatangiye ababyeyi batabyumva ariko ubu baramushyigikie cyane kuko kuva yabaho nta rindi faranga aratunga atari irivuye muri muzika.



Rukundo Johnson ukoresha akazina ka Cash Bello yadutangarije ko yahoze ari umunyamuziki kuko amaze igihe kitari gito muri muzika nyarwanda aho yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Arankunda’ ya Gaby Kamanzi, ‘Oh My God’ ya Serge Iyamuremye ndetse na ‘Nta by’ubuntu’ ya Sintex. Yahisemo kwinjira mu muziki akora indirimbo kandi yikorera zimwe mu ndirimbo ze aho guhora akorera abandi gusa. Yadutangarije ko yahoze aririmba mu rusengero akiri umwana kuko yakuriye mu muryango w’Abakiristo dore ko se ari umushumba w’itorero kandi ubu ababyeyi babihaye umugisha agakomeza umuziki.


Cash Bello ahamya ko ababyeyi be bahaye umugisha umuziki we

Kuri ubu Cash Bello afite indirimbo nshya yise ‘Reality’ uretse ko na mbere yari afite izindi ariko akoresha irindi zina ritari iryo, afite indirimbo 13 zose hamwe kandi icyo gihe bwo yari atarinjira mu muziki nk’umuhanzi koko. Yigiye muri Uganda ibijyanye no gutunganya indirimbo akomereza mu ma studio atandukanye yo mu Rwanda arimo n’Ibisumizi Record aho ahamya ko yigiye byinshi. Avuga ko yatewe imbaraga cyane no kubona abamufasha kuko ubu ahamya ko umuziki ari Business nk’izindi zose.


Cash Bello yinjiye mu muziki afite gahunda yo kujya yikorera indirimbo

Cash Bello yagiriye inama abashaka kwinjira mu muziki ko badakwiye kwitinya na gato. Yageneye ubutumwa kandi ababangamirwa n’ababyeyi babo mu gukora umuziki ndetse anatanga ubuhamya n’urugero ku byamubayeho avuga ko se ari Bishop nyamara we ari umuhanzi. Se wa Cash Bello ni Bishop Francis Gakwerere watangije itorero 'Anointed Centre Ministries' rikorera mu Rwanda ndetse mu myaka ishize yanatangije itorero muri Amerika aho amaze igihe kinini aba.

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye na Cash Bello winjiye mu muziki







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND