RFL
Kigali

VIDEO: Christopher yavuze ku bwoba mu rukundo, indirimbo yakoranye na Meddy yaheze mu kirere n’ibindi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2019 18:49
0


Umuhanzi Christopher Muneza avuga ko n’ubwo gatanya zikomeje kwiyongera we adafite ubwoba bwo kwinjira mu buzima bw’urukundo. Iby’umushinga w’indirimbo afitanye na Meddy yaheze mu kirere, atangaza ko wamaze kunononsorwa hasigaye ko iyi ndirimbo yakozwe na Made beat ndetse na Lick Lick imurikirwa abanyarwanda.



Christopher Muneza waryubatse nka Christopher, ni umunyabigwi mu muziki, amaze gutwara amashimwe atandukanye atangirwa mu Rwanda kugeza kuri Primus Guma Guma Super Stars aherutse kwegukanamo umwanya wa kabiri. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Isezerano’, ‘Ndabyemeye’, ‘Ijuru ruto’, ‘Your body’ n’izindi nyinshi.

Urugendo rwe rw’umuziki rwatangiriye muri Kina Music, 2016 yivanyemo ku mpamvu impande zombi zirinze gutangaza. Yahinduye paji, aracyenyera akora ku giti cye, arakutiriza ubu ageza ku ndirimbo ‘Ko Wakonje’ aherutse gushyira hanze, yanyujijemo inkuru mpamo y’umuhanzi mugenzi we watandukanye n’umukunzi we, yiyemeza kuririmba ashushanya ko ‘urukundo rwakonje.’

Christopher washyize hanze indirimbo 'Ko Wakonje'.

Mu kiraganiro kirambuye na INYARWANDA, Christopher yasobanuye ubuzima bushya yatangiye nyuma yo kuva iwabo, ubu aribana. Yavuze ku buzima bw’urukundo, indirimbo yakoranye na Meddy yategerejwe igihe kinini n’ibindi byinshi byibazwa kuri we.

Kuya 14 Mutarama 2018, Christopher yabwiye Radio Rwanda ko afite umukunzi bamaranye imyaka itatu, avuga ko hashize imyaka itatu bari inshuti. Yongeyeho ati "mfite umukunzi n’ubushize yari ahari ariko ikibazo ntabwo ari umuntu ukunda kwisanga mu itangazamakuru.”

Uyu muhanzi yatubwiye ko atacyifuza kuvuga ku rukundo rwe, ngo ni cyo kintu gusa kuri we adashaka kumva avugwaho mu itangazamakuru, ibindi byose ngo biremerewe. Ati “Ako kantu umbajije rero ni ko kantu konyine nahisemo gusigarana ntazashyira muri showbiz. Ibindi byose murabyemerewe.”

Mu ndirimbo ‘Ko Wakonje’ yaririmbye agavuga ko ‘gatanya zingana n’ubukwe buba’, asobanura ko hari ibintu byinshi bishobora gutuma abakundana batandukana. Ati “Eeeeh hari ibintu byinshi byishobora kubitera…Hari ikibazo cya mbere mbona gihari abantu bakwiye gutekerezaho ari nacyo gishyashya. Aho isi igeze hano n'ibintu tubamo bishyashya ni gute twakomeza kuba mu rukundo."

Yungamo ati “Buri mwaka abantu bavuga ngo inkundo z’ubu ni gute twashyira ku gihe urukundo, turujyanishe n’ibihe tugezemo tunatekereze kuri ‘challenge’ zishobora guturukamo mu mico mishyashya yaje cyangwa se no mu mibereho yacu, umwanya tubona tuwukoresha gute.Ikindi gishobora kubitera rero ni uguhemukirana hagati y’abantu bashakanye nk’uko wa muhanzi yabiririmbye [Araseka], cyangwa se no kutumva mugenzi wawe.”

Yahamije ko adafite ubwoba bwo kwinjira mu rukundo n’ubwo ‘divorce’ zikomeje kwiyongera. Ati “Ntabwo mfite ubwoba bwo kujya mu rukundo ngo kubera ngo divorce. No muri iriya ndirimbo narabiririmbye abantu kubera ama-divorce ari kuba, kubera ibintu byinshi biri kuba bitigeze biba mu myaka yashyize. Twese tubayeho mu kintu cyo gutangarira ibintu biri kuba ubu. Ariko ntekereza ko tubaye ‘prepare’ mbere twitegura ko ibintu bizatubaho mbese bimeze nk’urukingo.”

Christopher avuga ko igiterezo cyo kwandika iyi ndirimbo, cyavuye ku buhamya bwo mu muryango we, inshuti ye y’umuhanzi, inshuti ze zisanzwe n’abandi yumvanye ‘gukonja k'urukundo’. Ngo ibi byose byatumye abona ko ari ikibazo, ahitamo kubinyuza mu nganzo agira ngo abantu bumve ko ari ikibazo gikwiye kuganirwaho.

Ku bijyanye n’indirimbo avuga ko yakoranye na Meddy igiye kumara imyaka itatu idasohoka, yasubije ko yamaze gukorwa ahubwo ko abantu bakwiye kwitega igihe izasohokera. Ati "Ubu ngubu technology yarabyorohereje ntabwo bisaba ko abantu baba bari kumwe indirimbo irahari yaranarangiye. Tuzavuga igihe izasohokera"

Iyi ndirimbo yakozwe na Madebeat na Lick Lick. Avuga ko gutinda kwayo atari uko  hari icyabuze gusa,  ngo hari n’igihe ibintu bitinda kubera ko ariko byagenwe.

Uyu muhanzi avuga ko adafite ubwoba bwo kujya mu rukundo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRISTOPHER


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KO WAKONJE' YA CHRISTOPHER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND