RFL
Kigali

VIDEO: Diaro uvuga ko yahamagawe n'Imana muri filime yavuze impamvu gukina ari 'umurwayi wo mu mutwe' byamworoheye cyane

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/03/2019 7:01
0


Musabyimana Charles wamenyekanye ku izina rya Diaro kuko ari ryo yitwaga muri filime 'Amarira y'urukundo' yakunzwemo cyane, yadutangarije umuhamagaro we mu gukina filime ndetse n’impamvu yihariye byamworoheye cyane gukina ari umurwayi wo mu mutwe anakomoza ku byo adashobora kwemera gukina.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com umunyamakuru yatangiye abaza Diaro urugendo rwe muri sinema nyarwanda dore ko abimazemo imyaka icumi inarenga n’ubwo adaherutse kugaragara. Diaro yasoje avuga ibyo ahugiyemo muri iyi minsi. Diaro yadutangarije ko kujya muri sinema nyarwanda ari umuhamagaro w’Imana ndetse ngo n’umugore we batandukanye yamubera umuhamya wabyo na cyane ko ijwi ry’Imana ubwo ryamusangaga rimushyira ubutumwa bw’uko azaba umuhanzi ryamuganirije mu gicuku araranye n’umugore we.

Diaro avuga ko iryo jwi ryamubwiye ko azaba umuhanzi bikamushobera, ariko agatangira kwandika amateka y’ubuzima bwe kuva akiri umwana kugeza uko yanganaga kugira ngo igihe cya ya mpano nikizagera atazabura icyo ayikoresha. Kimwe mu bibazo yibazaga ni uburyo yari agiye kwinjira mu buhanzi azasangamo abana bato nka ba Jay Polly na Mani Martin yatanzeho urugero kandi we yari afite imyaka 43 ari mu kigero cya Abdul Makanyaga. 

Impano ntiyamuhaye agahenge kuko yakomeje kugenda yerekwa byinshi harimo kwibona ari mu cyumba kirimo amasede asohoka ariko agakomeza kuyoberwa ibyo ari byo, nyamara umugore we agakomeza kumushyigikira muri byose. Rimwe Diaro yagiye kwiyogoshesha abonye filime ya ‘Baby Police’ avuga ko yabishobora maze yishyira hamwe na bagenzi be n’ubwo byageze aho bakabireka. 

Nyuma yaje kugira amahirwe yo kubona umwinjiza muri filime abisamira hejuru na cyane ko yari ‘Amarira y’urukundo’ akihitiramo izina ‘Diaro’ agendeye ku mateka y’umugabo wabyitwaga nk’uko yabivuze mu kiganiro musanga kuri YouTube. Yakomeje atubwira uko yiyumvaga mbere yo gukina filime ndetse na nyuma yabyo n’uko yakiriwe mu muryango we ndetse no mu buzima busanzwe avuga ko nta kibazo byateje hagati ye n’umugore we ndetse n’umuryango we na cyane ko yahahiraga umugore n’abana be mu nzira nziza.

Diaro
Diaro avuga ko ari Imana yamuhamagariye gukina filime

Diaro avuga ko yakiriye cyane muri filime kuko yamuhaye byinshi bitandukanye nko kubaka amazu menshi, kugura amapikipiki menshi, amatungo n’ibindi ariko nyuma yo gushwanwa n’umugore n’abana n’ibyo yise kurogerwa, bimutera ubukene. Yagarutse kuri zimwe muri Role atakwemera gukina harimo gukina afata umwana ku ngufu nk’uko yigeze kubihabwa akanga kubikina n’ibindi bitamuhesha agaciro nk’umubyeyi.

Ubwo twamubazaga niba umugore babana ubu yaramukuye muri filime, yavuze ko atariho yamuvanye ndetse yanafashe icyo cyemezo nyuma yo gutabwa n’umugore n’abana banamugambaniye kenshi nk’uko yabyise, bikanamutera kwimuka. Uwo mugore Diaro avuga ko bumvikanye ko bazabyarana bakanabisezerana ndetse afite na gahunda yo kuzamwishyurira agakomeza amashuri. Ngo iyo abimenya mbere yari gutangira kubyara hakiri kare.

Diaro
Diaro n'umwana we muto aherutse kwibaruka ku mugore mushya basigaye babana

Ubwo twamubazaga ku ho yakinnye ari umurwayi wo mu mutwe niba bitaramugoye kubikina yavuze ko bitamugoye na gato ati “Ntabwo byangoye gukina iyo role ndi umusazi, kuko n’ubundi mu mutwe nari mfite trauma (ihungabana) ya Jenoside no kuba mbanye n’umugore nabi, ntabwo gukina role ndi umusazi byantonze, ahubwo nayijyagamo neza nkumva rwose ni sawa, nageze ahantu hanjye kandi n’abantu babibona bakavuga ngo ‘Diaro yarasaze koko’.”

Diaro yasoje atubwira ibyo ahugiyemo muri iyi minsi birimo gukora filime akazibika ndetse harimo no kwandika ibitabo birimo igikomeye cyane gishobora kurangira mu myaka ibiri, abwira abakunzi be ko ahari kandi bakwiye kumushyigikira kuko ikimenyetso cyo gukundwa cyo agifite ndetse yanakivuze mu kiganiro. Uyu musaza kandi yakoze mu nganzo aturirimbira indirimbo ya ‘Dawidi’ nk’uko muri bubisange ku musozo w’ikiganiro.

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye Diaro avuga kobyamworoheye cyane gukina ari umusazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND