RFL
Kigali

VIDEO: Filime y’uruhererekane ‘The Book’ ya Utamu Africa igiye kujya ica kuri YouTube Channel ITV Rwanda ni filime yihariye ntizabacike

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/05/2019 15:33
2


Utamu Africa itsinda rya bamwe mu bakinnyi ba filime, abanditsi ndetse n'abafite aho bahuriye nazo bafite intego yo kuzamura impano nshya muri Cinema Nyarwanda, igiye gushyira hanze filime izajya ica kuri YouTube Channel ya Inyarwanda TV. Ni filime yihariye, ntimuzacikwe kuyireba kuko ifite ubutumwa budasanzwe.



Ni filime yitwa ‘The Book’ ikaba ari iya Utamu Africa. Utamu Africa nk’uko Niyomwungeri Jules uzwi nka Gatari muri City Maid ndetse na Cedrick uzwi nk’umuyobozi mu mashusho, babisobanuriye umunyamakuru wa INYARWANDA, Utamu Africa ni Inzu itunganya amafirimi, ariko kuri ubu ikaba ifite filime y’umwihariko y’uruhererekane izajya inyura ku Inyarwanda TV. Ifite byinshi ibitse, ibyo Gatari yise ‘Ibitabo’.


Filime 'The Book' ntizabacike

Cedric umwe mu banditse ba filime ‘The Book’ kandi akaba n’umwe mu bayobozi bayo avuga ko ari filime ikozwe mu buryo budasanzwe kuko yakorewe mu bihugu 2 bitandukanye kandi ikagaragaza neza isura y’ibyo bihugu byombi aho byerekana ubuzima bamwe mu baturiye imipaka bahura nabo mu gihe bashatse gutatira indangagaciro z’ibihugu byabo.



'The Book' yakorewe mu bihugu 2 bitandukanye

Gatari umwe mu bazanagaragara muri iyi filime yadutangarije ko agashya ka mbere karimo ari uko akinamo ari Romantic mu gihe ubusanzwe akina ari umunyamujinya. Yahamagariye abakunzi ba INYARWANDA TV ndetse n’abakunda filime muri rusange bazayireba bakabungura ibitekerezo, bakarushaho kubafasha ati “Muri iyo filime naje ndi Romantic…Kuba banzi nk’umupapa w’umunyamujinya ubu noneho ndi umupapa ufite urukundo.”


Gatari yavuze ko akinamo ari umupapa ufite urukundo

Uretse Gatari ariko muri iy filime hazagaragaramo na Kijyana Yves Peter uzwi mu mafilme atandukanye harimo ‘Imfura’ yatwaye ibikombe byinshi mu ma film festivals atandukanye harimo ‘Nameless’ n’izindi. Abandi bazayigaragaramo ni bashya kuko imwe mu ntego nyamukuru za Utamu Africa ni ukuzamura impano nshya muri Cinema nyarwanda.

Kanda hano urebe ubusobanuro kuri ‘The Book’ filimey’uruhererekane izajya ica kuri YouTube ya Inyarwanda TV


REBA EPISODE 1 HANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyi filme ndayemeye Kandi ninziza caurage kuri Gatari 4 years ago
    Izatangira kuboneka kw'isoko ryari?
  • ISSA ISMALI4 years ago
    Mbe iyofilime isigura iki?Nivyiza kutugezaho ivyo.Akomeze kurondera ibindi.





Inyarwanda BACKGROUND