RFL
Kigali

VIDEO: “Guma Guma itariho ntacyo byahindura cyane”-Teta Diana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/03/2019 17:29
0


Umunyamuziki Teta Diana, umwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya kane, yatangaje ko iri rushanwa ritabayeho ntacyo byahindura cyane ku muziki Nyarwanda.



Ibi Teta Diana yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 14 Werurwe 2019 aho yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuba tariki 29 Werurwe 2019.  Yabajijwe ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars yitabiriye rishobora kutaba muri uyu mwaka no mu myaka iri imbere.

Yavuze ko Guma Guma itariho ntacyo byahindura cyane. Yatanze urugero rw’uko mu myaka yatambutse habayeho abahanzi bamenyekanye bakoze umuziki mwiza n’ubwo nta marushanwa yariho.

Yagize ati "Guma Guma ni irushanwa ryiza nk’uko ahandi haba amarushanwa. Ariko njyewe icyo ntekereza n’uko Guma Guma itariho ntacyo byahindura cyane. Ngira ngo umuntu atanga ibyo afite. Umuntu araririmba nyine.‘Uretse na Guma Guma na mbere yaho twari dufite abahanzi bakora kandi bamenyekanye bagira na ‘impact’, tutagendeye ku marushanwa."

Yakomeje ati "Amarushanwa abonetse abantu bakayakora bakigaragaza bizamura impano. Ni byiza. Ariko bitanariho abanyamuziki ntibagacike intege, twakora nyine twakoresha ibyo dufite."

Teta avuga ko Guma Guma ibaye iriho yafasha ariko kandi ngo idahari ntacyo byahindura cyane ku muziki nyarwanda.

Ku bijyanye n’ibihembo bigenerwa abahanzi bikiri bike. Yavuze ko n’abahanzi nyarwanda hari urwego batarageraho asaba ko ‘award’ zihari zakomeza gushyigikirwa mu buryo bwose.

Ati "Ngira ngo ni ‘industry’ ikiri kwirema. Ikiri kwisunganya niko nabyita. Birumvikano. Natwe abanyamuziki hari urwego tutarageraho nizo ‘award’ ngira ngo hazegenda havuka n’izindi nizihari ahubwo tuzishyigikire. Tuzitere ingufu zikore n’ibindi birenze."

Ku nshuro ya kane, Teta Diana yari ahatanye muri Primus Guma Super Stars ari kumwe na Young Grace, Active, Senderi, Jules Sentore, Dream Boys, Bruce Melody, Christopher, Am G The Black na Jay Polly.

Ku nshuro ya Gatandatu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryabaye mu 2016. Icyo gihe Teta Diana yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi icumi bahataniraga iki gikombe, gusa yaje kwikuramo ku mpamvu yavuze ko ‘ari ize bwite no gusohoza imihigo ye’.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND