RFL
Kigali

VIDEO: Hamenyekanye umusore uri mu rukundo na Miss Mwiseneza Josiane,..yatangaje byinshi anakomoza ku bukwe bwabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/05/2019 11:43
2


Urukundo rugeze ahashyushye hagati y'umusore wiga muri Ines Ruhengeli na Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane bahuye akiva mu karere ka Rubavu akimara gutsinda mu bakobwa 6 babonye itike yo guhagararira intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.



Nsabimana Evariste wamenyekanye nka Evazoo Evazoo mu muziki ni we mukunzi wa Miss Josiane nk'uko uyu musore yabihamirije Inyarwanda. Kuva uyu musore yatangira umuziki akora nk'uko yabidutangarije. Nyuma y'aho tumenyeye amakuru ko uyu musore ari mu rukundo na Miss Josiane Mwiseneza, twafashe urugendo ruva mu karere ka Rubavu twerekeza mu karere ka Musanze kureba uyu musore tumusanga kuri Ines Ruhengeli aho asanzwe yiga. Mu kiganiro twagiranye n'uyu musore yadutangarije inkuru mpamo ku rukundo rwa bo ndetse atwizeza ko nyuma ya gusoza kaminuza bazadutungura.


Miss Josiane akiva i Rubavu kwiyamamaza muri Miss Rwanda ndetse agatahana n'intsinzi ni bwo yamenyanye n'uyu musore bari mu rukundo

Usibye ibi uyu musore yadutangarije, unakurikije ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga zabo, uburyo bose bakurikiranana mu gihe umwe yashyize akantu kuri Instagram undi akagakunda mbere y'abandi, uburyo Miss Josiane ashyira uyu musore kuri Instagram ye amwifuriza guhirwa ndetse n'amagambo yabo bombi by'umwihariko uyu musore, byose bigaragaza urukundo rukomeye rurihagati y'ababombi. Icyakora iyo uganira na Miss Josiane ukamubaza niba afite umukunzi, akubwira ko amufite, nyuma akisubira akavuga ko nta mukunzi afite. Miss Josiane aherutse gutangaza ko afite umukunzi uba muri Kigali, gusa uyu twaganiriye nawe aba mu karere ka Musanze ari naho yiga. 


Nubwo Miss Josiane afite indimi ebyiri ku bijyanye n'umukunzi we, kuri ubu Inyarwanda.com twamenye umusore uri mu rukundo n'uyu mukobwa. Mu kiganiro twagiranye na Nsabimana Evariste yaduhamirije ko akundana na Miss Josiane. Yadutangarije ko yamenye bwa mbere Mwiseneza Josiane ubwo yari avuye i Rubavu kwiyamamaza baraganira baramenyana nyuma aza no kumufasha kwiyamamaza ndetse na nyuma yaho bagiye bahurira ahantu hatandukanyu ndetse umusore agafasha cyane Mwiseneza byaje no kubaviramo gukundana. Yagize ati"Mpura bwa mbere na Josiane yari avuye kwiyamamaza i Rubavu, akimara gutsinda mu bakobwa 6 turaganira turamnenyana ndetse na nyuma y'aho ntabwo nigeze mutererana namubaye hafi".


Nsabimana Evariste yatangaje ko yizeraga Mwiseneza Josiane 100 ku 100 nyuma y'aho afatiye indi ntera mu irushanwa rya Miss Rwanda kugeza abaye Nyampinga wakunzwe cyane kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019. Miss Josiane Mwiseneza aganira na Inyarwanda yatunguwe no gusanga tuzi aya makuru. Yirinze kugira byinshi atangaza kuri Nsabimana Evariste, icyakora yakubise igitwenge, adutangariza baziranye. Twamubajije niba koko akundana na Nsabimana Evariste, nuko arifata, icyakora atwemerera kubibaza uyu musore. Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakobwa bahagarariye intara y'uburengerazuba mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda 2019. Ni umukobwa wanahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa gusa biza kurangira atwaye ikamba ry'umukobwa wakunzwe cyane kurusha abandi.


Miss Josiane aherutse gutangaza ko Nsabimana Evariste ari we ukwiriye kwegukana irushanwa INES Takent Show


Miss Mwiseneza Josiane (hagati) hamwe na Nsabimana Evariste (iburyo)

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUSORE UKUNDANA NA MISS JOSIANE


UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu (Inyarwanda.com/Rubavu)

VIDEO: Dusengimana Francois Regis & Niyonkuru Eric






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyeragwe 4 years ago
    Ikundanire rwose Miss wacu Josiane 👌!! Ariko rero gira guhamya koko niba uri murikundo
  • Jojo4 years ago
    Wa muhungu we uri injajwa ntabanga ugira Josiane ntimuzarambana wikwikina ngo nurangiza kwiga uzakora akantu





Inyarwanda BACKGROUND