RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro n’umuririmbyi wa Chorale St Paul wakoreye APR FC indirimbo yanditse mu buryo bwa gihanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2019 17:05
0


Umuririmbyi wa Chorale St Paul Kicukiro akaba n’umuhanzi, Nizeyimana Nyituriki Denys, yakoreye APR FC indirimbo idasanzwe, ayivuga ibigwi, akavuga ko ari ishema kuri benshi ikaba ikipe iruta izindi mu Rwanda; umwami wa ruhago na mutarutwa.



APR FC isanzwe ifite izindi ndirimbo ziyivuga imyato harimo ‘APR FC’ yaririmbwe n’umuhanzi Senderi International Hit, ‘APR FC tukurinyuma’ ya Sitser Achel n’izindi. Iyi ndirimbo ‘APR FC Gitinyiro’ yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi 2019. Yanditswe na Nizeyimana ayiririmba yifashishije Chorale St Paul iririmba kuri paruwasi Gatolika ya Kicukiro.

Nizeyimana ni umunyamuziki uwukomora mu Iseminari nto y’i Kabgayi. Yahimbye indirimbo nyinshi anagira uruhare mu kwigisha indirimbo nyinshi muri korali zifite amazina akomeye muri Kiliziya Gatolika. Yabaye muri Chorale de Kigali mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice yigiyemo byinshi kandi ayifata nk’umwarimu we wa mbere mu muziki. Ubu arabarizwa muri Chorale St Paul Kicukiro amazemo imyaka ibiri n’igice, yamwigishije urukundo no kugira ubushake bwo kumenya umuziki byisumbuyeho.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Nizeyimana yavuze ko indirimbo yahimbiye ikipe ya Rayon Sport FC yatumye asabwa na benshi gukora indirimbo ya APR FC, ngo bamwihanganire kuko yatinze. Avuga ko kuba yarakoze indirimbo ya Rayon Sports akaba akoze n’indirimbo ya APR FC atabikoze mu rwego rwo guhanganisha amakipe ahubwo yabikoze ku busabe bwa benshi.

Yagize ati “…Ntabwo ari cyo ngamije (akubita agatwenge). Nk’uko natangiye mbivuga niba ikipe ivuze ngo dukorera indirimbo kuko ndabyibuka icyo gihe iriya ndirimbo ya Rayon Sports nayishyize hanze, abanyamakuru n’abafana benshi baravuze bati ‘natwe muzabadusabire abo bantu badukorere indirimbo…Naravuze nti noneho APR FC nayo ni ikipe y’abanyarwanda kandi dukunda nayo rero igomba kugira indirimbo nziza.”

Nizeyimana wasohoye indirimbo yahimbiye APR FC

mbere y’uko indirimbo ya APR FC ikorwa, yadutangarije ko yabanje kuvugana na bamwe mu bayobozi muri iyi kipe ‘bakiriye neza iki gitekerezo’ ndetse ngo na nyuma y’uko isohotse bashimye uburyo ikozemo. Yumvikanamo ibucurangisho by’umuziki bya Symphonic orchestra bikora umuziki mwiza unogeye ugutwi. Muri iyi ndirimbo agira ati “Reka tukurate kipe yacu, ikipe ihiga izindi mu Rwanda Karusho kacu, shema ryacu APR FC, mwami wa ruhago Mutarutwa Gitinyiro urahebuje!

Inkikirizo akagira ati “Nazengurutse hose mu mahanga mbura uwaguhiga urahebuje!!!  Mu gitero cya nyuma, aririmba yifuriza ikipe ya APR FC kugwiza ibikorwa, guhora ku isoga mu mahanga n’ibindi. Ati “Tsinda amakipe, gwiza ibikombe, gahore ku isonga, Amahanga agutinye wowe rudatsimburwa mu gutwara ibikombe! 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIZEYIMANA ASOBANURA INDIRIMBO YAKOREYE APR FC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND