RFL
Kigali

VIDEO: Incamake ku mavu n'amavuko ya Ruhago

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:5/09/2019 9:28
0


Ni kimwe mu bikurirwa n'abantu benshi ibyerekerenye n'amategeko ayigenga bisobanukiwe cyane n'abayikurikirana, iyo ni ruhago. Igitera bamwe kurwara imitima kubera ibyo bitezemo batabonye, bikabuza bamwe kurya no kunywa kubera umusaruro muke w'amakipe yabo. Tugiye kurebera hamwe mu ncamake ku mavu n'amavuko kuri Ruhago.



Ruhago ni kimwe mu bikunzwe cyane, uburyo yatangiye ku Isi 1170 nibwo ibisa nk'imikino byagaragaye mu gihugu cy'ubushinwa aho bifashishaga umupira bakina umukino uzwi nka Tsu'Chu, intego y'uyu mukino yabaga ari ugutera uyu mupira mu ncundura zabaga zifashe kugiti bamwe bagakina bugarira ababasatira, uyu mukino gukoresha amaboko ntibiba byemewe. Muri iki kinyejena abongereza bakoreshaga uruhago rw'inyamanswa nk'umupira. 

 

Umukino wa Tsu'Chu

N'ubwo ruhago yazamuraga umutwe w'ivuka ryayo, hari abami bagiye bahagarika ibyerekereranye nk'imikino harimo abami bo mu bwongereza nka Edward II, Edward III na  Hanry IV  aba bavugaga rikijyana nti bahiriwe n' umugambi bari bafite wo guhagararika ruhago, kuko yakomeje kwiyubaka ndetse ukomeza kugaragara cyane ko byari bimaze kugaragara ko umupira wa maguru ari kimwe mu bifasha abantu gusabana.

Mu kinyejana cya 14 kugeza mu kinyejana cya 17 ntamategeko yabagaho, kuko mu kibuga habaga harimo abakinnyi barenga igihumbu (1000) ndetse ntanabasifuzi babagaho ibi byatezaga amakimbirane hagati y'abakina. Umubare mwinshi w'abakinnyi babaga bari mukibuba ibibyangizaga ibikorwa by'iterambere byabaga bibegereye harimo kwangiza ibikorwa by'ubucuruzi babaga begereye. 1848 nyuma y'uko amashuri atandukanye agarayemo uyu mukino nibwo hashyizweho amwe mu mategeko agenga umupira w'amaguru agikurikizwa magingo aya.


Bamwe bakinaga ruhago bakora imyitozo yongera ingufu

Byinshi tubona bikorwa mu kibuga byatangiye kera gusa uko ibihe byagiye biha ibindi amategeko y'umupira w'amaguru yagiye yiyongera. Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru  mu bwongereza ahagana mu 1863 ryashyizeho amategeko yagiye avugururwa inshuro nyinshi impuzamashyirahamwe ry' umupira w'amaguru ku isi ryakomeje kugenzura amategeko y'umupira w'amaguru FIFA.

Umukino w'umupira w'amaguru wabayeho uhuza amakipe  abiri ndetse buri mukinnyi agakinisha ibice byose by'umubiri uretse amaboko n'ibiganza bitemerewe gutwara umupira ku izamu ry'indi kipe. Amategeko yakomeje yemerera abakinnyi kujya bagarura imipira yarengejwe ku kibuga bakoresheje ibiganza ibi bizwi nko kurengura ndetse mu gihe batera umupira bagakoresha amaguru n'umutwe.

ikipe yatsinze ibitego byinshi mu mukino niyo yabaga yatsinze umukino mu gihe ari umukino wo gukuranwamo nyuma y'iminota 90' habuze iyegukana itsinzi hongezwaga iminota 30' byananirana hakitabazwa penaliti kugirango hagaragare utahana itsinzi. 1921 umupira w'amaguru mubategarugori nabo bakomeje gucibwa intege ndetse babuzwa no gukina shampiyona y'ubwongereza gusa 1970 ibi byaje kugabanyirizwa ubukana abategarugori batangira guconga ruhago.

Nta nkuru y’impamo itwemeza umunsi nyawo umupira w’amaguru wagereye mu Rwanda. Gusa dukurikije inyandiko zatangajwe na bamwe mu bakurambere bacu; bemeza ko uwo mukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda wazanywe n’abamisiyoneri b’abadage ku ngoma y’umwami MUSINGA wategetse u Rwanda kuva mu w’i 1896 kugeza 1931.

Mu Rwanda amakipe yagiye avuka ashingiye ku mitwe y’ingabo cyangwa se abataramiraga ku mugoroba kuba shefu babo: Muri ayo makipe twavuga nk’ Amagaju yo kwa shefu RUTAREMARA, Amaregure y’umwami Mutara III RUDAHIGWA, Amasata yo kwa shefu NKURANGA ku Gasoro na Mutende hafi y’i Nyanza.

Iyi ni Ruhago ikunzwe n'abatari bacye, cyane ko muri buri gihugu usanga bayikurikiranira hafi ari umubare mwinshi. N'ubwo gutangira ku mupira w'amaguru bamwe bakinaga binezeza ndetse bamwe babyifashisha gukora imyitozo y'ingufu ibi byaje kuba umwuga kuri bamwe. 

Harigihe bamwe mu bakinnyi b'umupira w'amaguru barwanaga kugirango bahembwe gusa ubu bamwe mu baconga ruhago nibo bakire dufite ku isi. Abakinnyi b'umupira w'amaguru muri iyi minsi ni ibimenywa na bose yewe bamwe bafatirwaho icyitegererezo n'ibihumbi by'urubyiruko rwifuza kuba nkabo. Ubu ruhago ni kimwe mu bisusurutsa abantu ku migabane igize isi. 

Kanda hano urebe mu mashusho Incamacye ku mavu n'amavuko ya Ruhago







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND