RFL
Kigali

VIDEO: Juda Muzik bashyize hanze amashusho y'indirimbo “Rugende” mu gihe bivugwa ko babonye 'Manager'

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:15/03/2019 13:06
1


Itsinda ry’abanyamuziki Juda Muzik rihuriwemo n’abasore babiri aribo Darest na Junior, kuri ubu bivugwa ko bamaze kubona uzabafasha kuzamura impano zabo (Manager), ryashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo nshya yitwa “Rugende”.



Hari hashize ukwezi Juda Muzik  ishyize hanze amajwi y'iyi ndirimbo 'Rugende', bakaba bahiguye umuhigo nk'uko bari barabyijeje abakunzi b'ibihangano byabo ko muri Werurwe 2019 bazashyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo. Muri iyi ndirimbo “Rugende” Juda Muzik iba yumvikanishamo ibyiyumviro byo gukunda urudashoboka no kuzinukwa mu rukundo.

Mu kiganiro kigufi Junior yahaye INYARWANDA, twamubajije itandukaniro riri hagati y'amashusho ya 'Rugende' ndetse n'andi mashusho yagiye akorwa mbere. Junior yagize ati: "Ehh aya mashusho ya 'Rugende' twayakoze twibanda cyane ku kugaragaza ibyo twaririmbaga irindi tandukaniro n'andi mashusho twagiye dukora, aya yo arasa neza kandi twagerageje kugaragaza indi sura nshya y'itsinda ryacu  Juda Muzik abantu badasanzwe bazi".

Junior umwe mu bagize Juda Muzik tumubajije ikigiye gukurikiraho nyuma y'aya mashusho ya 'Rugende', yadutangarije ko hari ibikorwa biri mbere  abanyarwanda bakwitega bizagenda bitangazwa igihe nikigera. Twamubajije niba koko inkuru yasakaye ko babonye uzabafasha kuzamura impano zabo (Manager) ari ukuri adusubiza ko ntacyo bifuza kubivugaho.


Amasezerano hagati ya Juda Muzik na 'The Focus Company'

Tariki 13 Werurwe 2019 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto y'amazerano hagati ya Juda Muzik na Kompanyi yitwa 'The Focus Company'. Aya masezerano kandi bigaragara ko azamara umwaka umwe (1), gusa ba nyiri ubwite ari bo Juda Muzik ntibashaka kubitangaza. 

Gusa amakuru INYARWANDA yahawe n'inshuti za hafi z'aba basore ni uko ukuri amasezerano yo yamaze gusinywa ndetse no muri aya masezerano harimo ko Juda Muzik izamamaza igihangano 'Rugende' kitari mu biganza bya 'Management' ibi bikaba ari nayo mpamvu ngo aba basore badashaka kubitangaza n'ubwo bitabahiriye gukomeza kuba ubwiru.


Ibumoso hari Ishimwe Prince [Darest] iburyo hari Mbaraga Junior Alex [Junior]

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo “Rugende” yatunganyijwe na Producer Bob Pro, naho amashusho yayo yakozwe na RDA Entertainment. Itsinda Juda Muzik rimaze kugira indirimbo enye (4) arizo “Naratwawe”, “Wa wundi”, “In love” bakoranye na Uncle Austin na  Rugende bashyiriye hanze amashusho.

Ihere ijisho amashusho y'indirimbo “Rugende” ya Juda Muzik yashyize hanze 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYONZIMA CASSIUS5 years ago
    Ndashiye cane abobasore basohoye iyondirimbo nibakomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND