RFL
Kigali

VIDEO: Meddy yavuze uburyo umuryango we wakiriye umukunzi we w’umunya-Ethiopia

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2019 8:16
0


Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard wiyise Meddy yatangaje ko abo mu muryango we bishimiye kwakira umukobwa bakundana witwa Mimi Mehfira ufite inkomoko mu gihugu cya Etiyopiya.



Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo cyiswe “East African Party” cyabaye mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 01 Mutarama 2019, Meddy yabajijwe uko umukunzi we yakiriwe mu muryango we. Ni nyuma y’uko hacicikanye amafoto agaragaza uyu mukobwa yicaranye n’umubyeyi wa Meddy. Ati “Barishimye, barishimye cyane. Byose byagenze neza.”

Yabajijwe niba hari igikurikiraho nyuma yo kwerekana uyu mukunzi we muri iki gitaramo, avuga ko yizeye ko Imana izamukorera nk’ibyo ikorera abandi basore bafite abakunzi. Yagize ati “ ..Imana nimfasha izama umugisha nka bano basore bamaze kurongora no kugira abakunzi babo, nizeye ko bizangeraho,”

Meddy yatangaje ko umuryango we wishimiye 'umukazana' yabazaniye.

Kuya 27 Ukuboza 2018 nibwo hacicikanye amafoto agaragaza umubyeyi wa Meddy yakiranye urugwiro umukobwa ushobora kuzaba ‘umukazana’ we. Amakuru yizewe ahamya ko Meddy yajyanye uyu mukobwa mu muryango we kuri Noheli, agasabana n’inshuti n’abavandimwe.

Umuryango wa Meddy utuye i Remera y’Umujyi wa Kigali. Meddy yazanye uyu mukunzi we mu Rwanda nyuma y’igihe kinini abazwa ibijyanye n’urukundo ndetse n’uwo yihebeye. Uyu mukobwa ukundana na Meddy yize ubumenyamuntu n’ubutabire muri Kaminuza yitwa “North Texas University”.

Mu nkuru z’urukundo Meddy ntiyashyirwaga ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru. Yavuzwe mu rukundo na Princess Priscillah rutarambye, yongera kuvugwa mu rukundo na Knowless, indirimbo bagombaga gukorana ntiyakorwa bitewe n’uko ngo Lick Lick nawe yari yarabengutse uyu muhanzikazi.

Umubyeyi wa Meddy yakiriye 'Umukuzana' we.

Muri Nzeri 2017, nibwo Meddy yahishuye ko ari mu rukundo n’umukobwa uba muri Amerika, yirinda gutangaza byinshi bimwerekeyeho. Iyi nkumi y’uburanga igaragara mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yise ‘Ntawamusimbura’ . Urukundo rwabo rw’igifute rugenda rushimangirwa n’amagambo meza, amafoto n’ibindi byinshi bashyira hanze basangira.

N’ubwo agiye kumara imyaka icyenda akorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Meddy aracyari ku gasongero k’abanyamuziki bo mu Rwanda bakomeye. Yakunzwe guhera ku ndirimbo ye “Amayobera” yatumye atangira guhangwa amaso na benshi kugeza ku ndirimbo “Adi Top” aherutse gushyira hanze.

AMAFOTO:

Mushiki wa Meddy yishimiye 'umukazana'

Meddy yishimiwe mu gitaramo yakoreye i Kiagali.

Andi mafoto kanda hano:

MEDDY YAVUZE UBURYO UMUKUNZI WE YAKIRIWE MU MURYANGO

MEDDY YEREKANYE UMUKUNZI WE MU GITARAMO YAKOREYE I KIGALI

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM

VIDEO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND