RFL
Kigali

VIDEO: Miss Shanitah nyuma yo kuva muri Nigeria mu irushanwa rya MUA aho yavanye ibikombe 3 yavuze ko iyo biba ngombwa yari kwambara Bikini agatsinda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/12/2018 20:16
0


Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018, mu minsi yashize yari ari muri Nigeria aho yari yagiye mu irushanwa rya Miss University Africa (MUA) yaganiriye na INYARWANDA atubwira byinshi ku rugendo rwe ndetse n’impamvu atazanye ikamba yari yijeje abanyarwanda



Miss Shanitah amaze ibyumweru 2 avuye muri Nigeria nyamara kuva yaza ntiyigeze agira icyo atangaza u rugendo rwe kandi yaranazanye ibikombe bitatu byose. Ibi byatumye INYARWANDA iganira n’uyu mwali ngo tumenye byinshi ku rugendo rwe uko rwagenze ndetse n’impamvu atagaragaye nyuma yo kugaruka mu Rwanda maze adutangariza ko impamvu zo kutagaragara harimo akazi yagize ibanga rwose ndetse hakaba harimo no kuruhuka.

Miss Shanitah

Miss Shanitah nyuma yo kuva muri Nigeri ahugiye mu kazi no kuruhuka

N’ubwo video imwe muzo Shanitah yagombaga kwerekana yagize ikibazo ntibyamubujije gutahana ibikombe 3 ari byo; President Choice Award, Best Presentation Video Award na Best Social Work Award. Ubwo twamubazaga umwihariko abona uwatsinze yamurushaga yagize ati “Uwatsinze ni 1 kandi ntekereza ko nta cyihariye yandushije. Ubwo abari bagize akanama nkemurampaka nibo babizi icyo yaba yarandushije kuko baba bafite ibyo bagenderaho. Abandi bakobwa nta mwihariko navuga kuko twese twari twagiye kwiga kandi twize igihe kingana, buriya uriya niwe wagombaga gutsinda ni aba judges babizi.”

Miss Shanitah

Miss Shanitah avuga ko impamvu yatsinzwe izwi n'abari bagize akanama nkemurampaka

Ubwo twamubazaga icyo abona nk’itandukaniro hagati ya Nigeria n’u Rwanda ni uko mu Rwanda hari isuku nyinshi cyane kurusha Nigeria ndetse hari n’umutekano cyane mu Rwanda. Ku ruhande rwa Nigeria ariko, abayobozi bakunda cyane abo bayobora ndetse bakanagira umutima ufasha cyane bakanarwanirana ishyaka.

Mu kiganiro kandi Miss Shanitah yavuze ku isezerano yari yahaye abanyarwanda ko azazana ikamba, n’ubwo atarizanye ariko hari ibihembo yazanye kandi bitari bike ndetse anagaruka ku kuba abakobwa benshi bahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga bakunze kugaruka imbokoboko. Uyu mukobwa kandi yanasubije ku kibazo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubajije iyo asanga muri ririya rushanwa rya MUA bisaba ko bambara Bikini amusubiza neza cyane ko yari kuyambara ati “Sinzi impamvu abakobwa bahagararira u Rwanda batazana ikamba, gusa njye mpamya ko nahesheje u Rwanda ishema mu bikombe nazanye kandi nitwaye neza…Iyo nsanga bambara Bikini nari kuyambara rwose kugira ngo ntsinde. Kuko nashoboraga kubyanga kandi ariyo stage yampesha amanota nkatsinda.”

Miss Shanitah

Shanitah ahamya ko yari kwambara Bikini iyo asanga bazambara muri MUA

Zimwe mu mbogamizi Shanitah yahuye nazo harimo amasaha yo kuryama no kubyuka, kuganira n’abantu bavuga indimi zitandukanye n’ibindi bike kuko ibyinshi ari ibyamubereye byiza kuko babashaga gusabana rwose.

">Kandahano urebe byinshi ku rugendo rwa Miss Shanitah muri Nigeria aho yavanyeibikombe 3

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND