RFL
Kigali

VIDEO: Miss Shanitah wiyemeje gushyigikira Mwiseneza Josiane avuga ko akomeje kwitwara neza yanatungurana akaba Miss Rwanda 2019

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/01/2019 14:44
4


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kuba irushanwa ngarukamwaka ry'ubwiza rya Miss Rwanda.Mu irushanwa ry’uyu mwaka umukobwa uri kubica bigacika ni Mwiseneza Josiane umwe mu bakobwa 20 bahanira ikamba rya Miss Rwanda 2019.



Mwiseneza Josiane ari kugarukwaho cyane ndetse bigaragara ko ashyigikiwe na benshi barimo na Miss Shanitah Umunyana igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 wemeye kumushyigikira uko ashoboye kose ndetse akanenga abamuca intege. Miss Shanitah avuga ko Mwiseneza ashobora no kuba Miss Rwanda 2019 aramutse akomeje kwitwara neza.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Miss Shanitah wari ku isonga mu bakobwa bavugwaga cyane muri Miss Rwanda 2018 aho yari ashyigikiwe bikomeye n'abarimo Bishop Rugagi,  yavuze ko Miss Rwanda y’uyu mwaka irimo udushya twinshi. Umunyamakuru yamubajije icyo avuga kuri Josiane Mwiseneza uri kuvugwa cyane muri iri rushanwa.


Mwiseneza Josiane ashyigikiwe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019

Miss Shanitah yavuze ko kuba Mwiseneza Josiane yarafashe umwanya we akigirira icyizere akajya mu irushanwa ari uko yizeye ko yabigeraho kandi hari icyo yageza ku Rwanda cyane ko ashingiye cyane ku muco. Miss Shanitah yasabye abaca intege Mwiseneza Josiane ko barekera rwose bakamushyigikira. 

Yagize ati: “Gufata umwanya we akajya mu irushanwa ni uko aba yifitiye icyizere kandi yumva hari icyo yageza ku Rwanda…Nasaba abanyarwanda kumushyigikira aho kumuca intege kuko arashoboye. Irushanwa rivuga ubwiza, ubwenge n’umuco, we yavuze ko afite umuco.”

Miss Shanitah ashyigikiye cyane Mwiseneza Josiane anavuga ko akomeje kwitwara neza yaba Nyampinga w'u Rwanda 2019

Miss Shanitah we avuga arwose ko bishoboka cyane ko Mwiseneza Josiane akomeje kwitwara neza ashobora kuzatsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 ati “Kuba yarashoboye gusubiza agaca ku bo bari bahanganye, agatsinda, ni icyizere ko yakomeza na Preselection na Boot Camp ndetse yanatsinda (yaba Nyampinga w’u Rwanda 2019).”

Ubwo INYARWANDA yabazaga Miss Shanitah uruhare rwe kuri Mwiseneza Josiane yavuze ko uruhare rwe ari ukumushyigikira cyane ko ruriya rugendo aruzi kandi rukomeye,aho rusaba gushyigikirwa rwose. Miss Shanitah uvuga ko usibye Josiane hari abandi bakobwa baziranye bari muri iri rushanwa y'uyu mwaka yiyemeje gushyigikira, yavuze ko nabo atazabatererana ariko ko bitazamubuza gutora Josiane no kumushyigikira mu buryo bwose kimwe na bo maze Imana ikazaba ariyo igena utsinda muri bose.

Kanda hano urebe ikiganiro Miss Shanitah avuga ko azashyigikiraJosiane Mwiseneza kandi ashobora kuba Miss Rwanda 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi5 years ago
    Ariko se kuki bumva ko yatungurana? Ko numva ahubwo ko naramuka ataritwaye izaba aricyo kibazo???
  • David5 years ago
    Ngo afite umuco gusa??? Njye mukundira n'ubwenge kandi ari na sympa kurusha n'uyu Shanitah. Si amarangamutima, uyu mwana brain ikora neza...hari abo pressure y'abanyamakuru na pannel yakoroga ariko we buri buri gihe asubiza neza kandi avec spontanéité. Uyu mukobwa abaye miss byandyohera mba ndi umwambi. Seriously
  • Ange willy5 years ago
    Uyu mukobwa najye kbx ndamushyigikiye kuko yigiriye ikizere Kandi arabikwiriye kuko abandi arabarusha byose nukuri.
  • Princessa josiane 5 years ago
    Yitwa princessa Josiane kuba miss Yarabirenze Kuko nta miss watigishije Kigali nka princessa Josiane🌹🌷🎀💕





Inyarwanda BACKGROUND