RFL
Kigali

VIDEO: Miss Vanessa winjiye mu bucuruzi afungura Bar&Resto yatuganirije ku buzima bwe n’iby'umukunzi we bamaranye umwaka n’igice

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2019 12:21
2


Uwase Vanessa Raissa ni umukobwa wamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 aho yakuye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda. Mu myaka amaze mu myidagaduro yo mu Rwanda uyu mukobwa yakunze kuvugwaho ibintu binyuranye byatumye atinda cyane mu matwi y’abakunzi b’imyidagaduro.



Kuri ubu Miss Uwase Vanessa Raissa yamaze gufungura akabari k'inzoga na Resitora (Bar&Resto) mu mujyi wa Kigali i Gikondo. Aka kabari yarakiyitiriye dore ko kitwa V House aho V ihagarariye izina rye 'Vanessa'. Aganira na Inyarwanda Miss Vanessa yadutangarije ko yafashe icyemezo cyo gutangira kwicururiza mu rwego rwo kwihangira imirimo nk’umunyarwandakazi ushaka imbere he heza. Aha akaba yaratangiye ashinga icyo yari yise V Coffee nyuma aza gusanga akwiriye kukagira akabari bityo ahita V House.

Miss Vanessa

Miss Uwase Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015

Aka kabari ka Miss Vanessa gaherereye i Gokondo munsi ya Station Merez ya mbere. Uyu mukobwa yatangaje ko n'ubwo bitamenyerewe ko umwana w’umukobwa yishora mu bushabitsi bwo gucuruza akabari ariko we yabyiyemeje cyane ko abona abishoboye. Yatangarije Inyarwanda ko usibye kuba bacuruza ibiribwa n’ibinyobwa ariko banafite serivise yo kubishyikiriza umukiriya babinyujije kuri Jumia Food.

Miss Vanessa yagize amahirwe yo kubona akazi bityo biramufasha gukora abika bimufasha kwizigama amafaranga yamufasha gutangira umushinga we. Uyu mukobwa twaganiriye byinshi ku buzima bwe bwite, yaje no kuduhishurira ko magingo aya afite umukunzi mushya kandi bamaranye umwaka n’igice. Mu kiganiro na Miss Vanessa yumvukanye mu mvugo igaragaza ko afite gahunda yo kugaragaza umukunzi we aha akaba yahamije ko 2019 itazarangira batabitangaje.

Miss Vanessa

Usibye kuba yarabaye igisonga cya Nyampinga w'u Rwanda muri 2015 ni umukobwa w'umuhanga mu kumurika imideri

Miss Vanessa yirinze gutangaza izina ry’umukunzi we gusa nanone wumva mu mvugo ye yaratangiye no gutekereza gahunda z’ubukwe. Ikindi uyu mukobwa yadutangarije ni uko abantu bakwiye guhindura imyumvire ntibakomeze kumva ko umukobwa wagize icyo ageraho wese yagikuye mu bagabo nk'uko nawe hari abanyuranye ku mbuga nkoranyambaga bakunda kumushinja kujya mu mahanga gushaka amafaranga mu bagabo gusa we agahamya ko atari byo ahubwo ko aba yagiye muri gahunda ze kandi zimufitiye akamaro.

Miss Vanessa

Kuri ubu Miss Vanessa Uwase yinjiye mu bucuruzi bw'akabari k'inzoga n'ibiryo

Muri iki kiganiro Miss Vanessa yakuyeho urujijo ku mubano we na Olivis batandukanye bagaterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga. Yahamije ko we na Olivis nta kibazo na kimwe bafitanye yewe ubu ngo ni inshuti ye, n’umuhungu bakundana kuri ubu baraziranye yewe ngo Olivis ni inshuti yabo ujya unasohokera muri aka kabari gashya ka Miss Vanessa.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MISS VANESSA

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maria5 years ago
    Whaou! Vanessa yarakuze bambe! Nkunze ukuntu asubiza biri mature disi! Komereza aho mwali w'u Rwanda. Uwiteka akomeza akwagure muri byose. Happy women's day
  • Charles5 years ago
    Nishimiye uburyo Vanessa agaragaza maturuté uyu munsi wa none. Biragaragaza ko yahindutse. komereza aho ntuzasubire inyuma, ibyiza biri ambere. N'abandi bakwigireho pe, cyane abajya muri miss, car mieux vaut prevenir que guérir. Mu byo yavuze nakunze cyane ijambo: "narakuze kandi numva inama"





Inyarwanda BACKGROUND