RFL
Kigali

VIDEO: Mu ndirimbo yahimbye bitunguranye B Threy yavuze imikorere myiza ya Inyarwanda.com ahamagarira abandi kuyigana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/02/2019 14:10
1


Mu kiganiro duheruka kugirana na Bertrand Muheto uzwi ku izina rya B Threy akaba ari umwe muri babiri batangije injyana nshya mu muziki nyarwanda ya KinyaTrap yahimbye indirimbo mu buryo butunguranye bigaragaza uko afata INYARWANDA.



B Threy aka Shwi Da, ni umusore ukora injyana ya KinyaTrap akavuga ko Kinya bishatse kuvuga (Kinyarwanda ndetse bikavuga na Kinyabupfura) ni nk’umwana wa Hip Hop kuko bifite aho bihuriye cyane. Iyi nyana rero akaba yarayitangiranye na mugenzi we Bushali The Trigger banaba muri Label imwe ya Green Ferry Music.

B Threy

B Threy afatanyije na Bushali mugenzi we batangije injyana nshya mu muziki w'u Rwanda ya KinyaTrap

Ubwo twaganiraga ku ndirimbo ye nshya ‘Hama Hamwe’ yumvikana asa n’uru gukanga bamwe mu bahanzi bagenzi be, ndetse ikaba ari imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye yise ‘Nyamirambo’ (Album igizwe n’indirimbo zimanutse mu buryo bw’icyivugo), Umunyamakuru wa INYARWANDA yaramutunguye amusaba guhimba indirimbo ako kanya agahita ayiririmbira muri Studio ya INYARWANDA aho ikiganiro cyaberaga, ibintu bitamutwaye umwanya rwose n’ubwo yari atunguwe.

Umunyamakuru wa INYARWANDA yagize ati “Sasa dusoza, uri umuhanzi! Aha ntabwo ugiye kuturirimbira Hama Hamwe cyangwa Sindaza cyangwa Irya Mukuru…Ibintu biri kuri Nyamirambo, Oya! Ugiye kuturirimbira indirimbo ya INYARWANDA ubu nonaha ubirape cyangwa ubiririmbe uko ubishaka.” Nk’umuntu wari utungujwe icyo kintu B Threy yarabanje araseka aramwenyura maze ahita atangira agaragaze uko afata INYARWANDA aboneraho no kuyishimira muri ubu buryo “Inyarwanda Music yakoze kunyakira, B Threy mu biro ahangaha abatesa, ndabaha Free Style nimushaka tugeze na mu gitondo gusa mupfa kuba mwanyakiriye…INYARWANDA muri aba mbere mukorera mu Rwanda ni nako burya mubyitwa, muge mubifata neza mwahawe impano na Rurema…”

B Threy

B Threy yashimiye cyane INYARWANDA.COM mu ndirimbo yaririmbye bitunguranye

Yakomeje arapa mu buryo bwe avuga ko INYARWANDA akunda ikora ibintu byinshi cyane, yibutsa abantu ko yamamaza neza cyane, igafasha abahanzi bameze nkawe B Threy, KinyaTrap n’abandi babikora kugeza ibihangano byabo ku mbanga nyamwinshi y’abanyarwanda. Yasoje agira ati “Upfa kuba ubikora, Ikaze mu INYARWANDA!”

Kanda hano urebe indirimbo B Threy yahimbiyeINYARWANDA kuva ku munota wa 12:17 w’ikiganiro (Cyenda kurangira)

<iframe width="914" height="514" src="https://www.youtube.com/embed/2KgUmN8qol8" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mubisi 5 years ago
    ndakwibuka mubisi sha noneho umaze gupfa ndakasui ngo kinyafrap hhhh





Inyarwanda BACKGROUND