RFL
Kigali

VIDEO: Ngenzi utinywa na benshi kubera ibyo akina ari umugome muri filime yifuza gukina ari umuntu mwiza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/03/2019 7:32
0


Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi muri filime nyarwanda, ni umwe mu bakinnyi ba filime batinywa na benshi kubera ibyo akina akaba avuga ko nawe yifuza kuba ayakina ari umuntu mwiza kuko hari ubwo ibyo akina bimubuza umutekano we n’uwa’abandi cyane cyane abo bamutinya.



Daniel Gaga wavukiye ndetse akanakurira muri Uganda ari naho yatangiriye amashuri ye abanza, yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 maze akomeza amashuri ye. Bimwe mu byo yize birimo ibiyanye na filime ndetse na Marketing byombi akaba abifitiye Certificates.

Uyu musore wamenyekanye cyane mu isura itari nziza muri filime ariko itandukanye cyane n’uko ari mu buzima busanzwe, ‘Ikigeragezo cy’ubuzima‘ niyo filime yamumenyekanishije, ari nayo ubugome bukabije bwatangiriye kugaragaramo, si iyo gusa ariko na ‘Ryangombe’, ‘Nkuba’, ‘Rwasibo’ n’izindi zagiye zirushaho kumwagurira izina. Gukina filime kuri we byatangiye ari impano, nyuma arabyiga kugira ngo age abikora kinyamwuga.

Bwa mbere ajya gukina filime bababwiye ko bagiye kuba abastar ariko ntiyabyumvaga cyane ko yari akiri muto nk’uko yabihamirije umunyamakuru wa INYARWANDA bagiranye ikiganiro kirambuye. Ariko ubu ahamya ko atababeshyaga n’ubwo yabanje guterwa ubwoba n’ubugome yakinnye afite. Byaramugoye cyane kuko no mu muryango byaragoranye ko yakirwa dore ko nyina umubyara yabyamaganiye kure nyamara agakomeza kubikora rwihishwa kuko yifuzaga ko byibura yakina ari umuntu mwiza n’ubo bitahuraga n’amahitamo ya Ngenzi.

Ubwo twamubazaga uko afatwa hanze aha yagize ati “Ndabyibuka nyuma yo gukina filime nibwo natangiye kwicara muri Bus bisanzwe cyangwa muri Restaurant nkabona abantu barampunga ntibashaka no kundeba, ntibanyibonemo ngo banyisanzureho. Mu isoko ukabona ahantu hose nta na hamwe nakiriwe. Byambereye ikibazo ariko ubu abantu bamaze kubyumva.” Avuga ko ubuzima bwe nka 80% kuri ubu abukesha filime cyane ko ari ko kazi yihebeye byuzuye n’ubwo hari  ibindi akora, Business ateruye ngo adutangarize ariko atabiha umwanya munini.

Ubwo twamubazaga Role yahabwa ntayikine, yabisobanuye mu buryo bwe nk’uko muza kubisanga mu kiganiro, nko kumuha gukina ikintu yumva kidafite ubusobanuro cyangwa ubutumwa ku bareba iyo filime. Yagarutse ku myumvire idakwiye mu banyarwanda bamwe na bamwe aho yigeze kwimwa akazi kubera uko yari ameze icyo gihe nk’uko mubisanga mu kiganiro aho yavuze ku bantu bafite Dread Locks. Uretse ibyo kandi yavuze ko abakinnyi ba filime bashoboye banakora ibindi bitari filime badakwiye gufatwa uko batari na gato.

Yatubwiye ku mugore wigeze kwikubita hasi amubonye muri Super Market akagwa igihumure bikamubuza umutekano we ndetse na Ngenzi bikamubuza gukora icyari kimujyanye n’ubwisanzure bwe ntibubeho icyo gihe. N’ubwo hari igihe yabonaga abantu bamuhunga cyane bikanatuma areka kugendera muri Bus nta n’imodoka yari afite, akemera kubaho ubuzima buhenze kubera kwirinda kubangama no kubangamirwa, avuga ko bitazatuma arekera gukina filime. Kuko filime yose akinnyemo irimo ubugome ari we uba ubukina yagize ati, “igitekerezo cyokureka cinema nta na rimwe kiranyura mu bwonko bwanjye. Kuko uretse no kuba bintunze bikanantungira umuryango, sinayireka kuko ndabikunda. Byarenze kuba Passion (ko mbikunda) bihinduka hoby (ikintu numva nahugiraho buri gihe). Iyo maze imindi ntakina mba numva ntameze neza.”

Mu gusoza iki kiganiro igice cya mbere, umunyamakuru wa INYARWANDA yabajije Ngenzi udashobora gukina muri filime ibonetse yose kuko atoranya cyane, niba ahawe gukina atari umugome yakemera gukina asubiza ko yabyemera ati “Oyaaa, ahubwo mba mbishaka cyane (gukina ndi umuntu mwiza) ikibazo cya hano mu Rwanda iyo umuntu agiye gutekereza Action ayitekereza mu nzira y’ubugome. Umuntu ashobora gutekereza Actin atabara abantu…Role yo gukina ndi umuntu mwiza ndazikunda cyane.”  Mu kiganiro kandi yasubije ikibazo ku bibaza niba ari umusirikare ndetse anatandukanya Ngenzi wo muri Filime na Daniel Gaga wo mu buzima busanzwe avuga ko burya agira impuhwe cyane.

Kanda hano urebe ikiganiroNgenzi avuga ko yifuza gukina ari umuntu mwiza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND