RFL
Kigali

VIDEO: Pizzo wakomoje ku mufasha we wihariye yagize icyo avuga ku rukundo n’ubwo nta mukunzi afite

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/01/2019 13:35
0


Mu kiganiro twagiranye na Pizzo wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya City Maid ndetse akaba yarakinnye mu zindi zitandukanye yaduhishuriye idini asengeramo ndetse akomoza ku mufasha we n’ubwo nta mukunzi afite.



Ubwo twamubazaga idini asengeramo, Innocent Munyaneza Eric uzwi nka Pizzo yavuze ko ari umukirisitu ndetse anatubwira itorero asengeramo ndetse kandi anatubwira ko afite umurimo akora mu idini rye ati “Njyewe ndi umukiristu usengera mu Itorero Bethel. Buri Sunday njya gusenga…Ndi umu Cameraman, nkora muri Media y’urusengero.”

Pizzo
Pizzo ni umukristu ndetse afite n'umurimo akora mu rusengero

Umunyamakuru wa INYARWANDA yakomeje abaza Pizzo niba afite umukunzi arahakana avuga ko nta mukunzi afite ariko afite umufasha mu buryo bwabaye nk’ubutangaje agira ati “Oya (Nta mukunzi mfite) Mfite umufasha.” Twakomeje tumubaza umufasha we icyo akora n’aho aba asubiza ko babana rwose muri ubu buryo “Umufasha wanjye turabana, Umufasha wanjye…Ni Mwuka Werra by the way. Niwe muntu umpora hafi, niwe muntu unyobora (Byarangiye ari guseka cyane).”

Pizzo

Pizzo yahamije ko n'ubwo nta mukunzi afite ariko afite umufasha, Mwuka Werra

Umunamakuru ariko yakomeje amubaza niba mu buzima bwo hanze y’urusengero Pizzo afite umukobwa bakundana avuga ko ntawe rwose. Ahubwo hari ibindi ari kwitaho bitari urukundo. Nk’uko yari yarabaye aretse ibyo gukina filimi ngo agire ibyo abanza kwitaho mu kazi, n’ubu iby’urukundo yabaye ashyize ku ruhande ngo yite ku kazi akora. Abakobwa bari bamufiteho gahunda, mube musubije amenrwe mu isaho Pizzo ntabwo ahari ubu.

Kanda hano urebe ikiganiro Pizzo avugako adafite umukunzi ariko afite umufasha Mwuka Werra







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND