RFL
Kigali

VIDEO: Pizzo wamenyekanye muri City Maid yatubwiye uko yakinnye bwa mbere ari umurambo ndetse n'uburyo yigeze gutungwa na filime atarabona akazi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/01/2019 12:16
0


Muri bya biganiro byihariye tugirana n’abakinnyi ba filime ku bijyanye n’ubuzima bwabo bwite ndetse n’uruhando barimo rwa filime, kuri iyi nshuro twaganiriye n’umusore wamenyekanye cyane ku izina rya Pizzo kuko ari ryo akoresha muri City Maid.



Ubusanzwe yitwa Munyaneza Innocent Eric, azwi ku mazina ya Pizzo, Ellos n’andi atandukanye. Ni umusore ukiri muto ukora akazi k’Ikoranabuhanga aho yungirije ushinzwe IT muri Hotel Ubumwe Grand ako kazi kakaba ari nako gasa n’akamuzitiye muri iyi minsi bigatuma atagaragara cyane mu ruhando rwa Cinema Nyarwanda ariko bidakuyeho ko akiri umukinnyi wa filime nk’uko yadutangarije ko ari impano ye kandi impano ntaho ijya.

Pizzo winjiye mu mwuga wo gukina filime mu mwaka w’2008 ni umusore ukunda kunywa icyayi cya Afurika rwose ndetse mu byo kurya agakunda amakaroni ndetse agakunda ibijumba n’amata nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa INYARWANDA mu kiganiro bagiranye.

Pizzo
Pizzo akunda kunywa icyayi cyane

Filime ya mbere Pizzo yakinnyemo akishima cyane ni iyitwa ‘Kinyarwanda’, yari filime irimo amateka y’u Rwanda ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho yakinnye ari umurambo. Yabitubwiye muri ubu buryo “Ninjiye muri filime neza 2008, natangiriye kuri filime yitwa Kinyarwanda, yavugaga kuri Jenocide, nakinnye ndi Umurambo numva ndishimye cyane…Nahise numva nishimye kuko numvaga mbishaka mbikunda cyane. Numvaga nta kibazo kuko ari ugukina bitari ukuri numvaga ntacyo bintwaye rwose ahubwo nkumva ndabikunze ko ninjiye muri filime neza.”

Pizzo yamenyekanye cyane muri City Maid, aha ni Pizzo na Nikuze

Nyuma yagiye akina mu zindi filime bigatuma abayobira amafilime menshi batangira kumushaka kuko babonaga hari icyo ashoboye nk’uko nyirubwite yabyivugiye kuri Micro ya INYARWANDA. Hari izo yibuka yakinnyemo n’izo atibuka birumvikana kuko zimaze kuba nyinshi. Ndetse yishimira ko hari filime yitwa ‘Dark Days’ yakinnyemo ikaba yaragiye itsindira ibihembo mpuzamahanga.


Mbere y'uko Pizzo abona aka kazi akora mu bijyanye n'Ikoranabuhanga, yatunzwe na filime

Ubwo twamubazaga inyungu yavanye mu gukina filime yavuze ko zamutunze, zituma amenyeana ndetse akanagura impano aho yagize ati “Icya mbere filime igufasha kwagura impano ikurimo, ikindi filime zarantunze mu gihe nari ntarabona akazi. Ikindi n’ubwo atari yo ntego, filime zikugira umusitari rwose. Zituma uhura n’abantu benshi…Ni byinshi byiza filime zangejejeho.”

Kanda hano urebe ikiganiro Pizzo yavugiyemo uko yakinnye ari umurambo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND